John Rwangombwa uyobora Banki nkuru y’u Rwanda yitabye Sena ngo asobanurire abayigize bimwe mu byo basanze uru rwego rushinzwe ubuzima bw’ifaranga ry’u Rwanda rudatunganya neza.
Birimo kuba hari inyandiko z’amasezerano y’inguzanyo Banki z’ubucuruzi ziha abakiliya bayo ngo bayasome nibarangiza bayasinye kandi akenshi aba ari mu Cyongereza, ururimi Abanyarwanda-muri rusange- bataramenya neza.
Senateri Evode Uwiringiyimana avuga ko ibyo bishobora gutuma hari abaturage basinyira ibintu butumva neza bikazatuma nyuma y’igihe runaka bisanga bishyura inyungu nyinshi kubera ko batumvise neza ibyari bikubiye muri ya masezerano.
Mu gusubiza abo ba Senateri, Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda yavuze ko ubusanzwe ibyo bitemewe n’amategeko agenga za Banki, akavuga ko bikwiye gukemurwa.
Ibibazo Abasenateri babajije ubuyobozi bwa BNR byaje nyuma y’uko bubamurikiye ibikubiye muri raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda yerekana uko ubuzima bw’ifaranga ry’u Rwanda buhagaze.
Bababwiye ko mu mwaka w’imari wa 2023/2024 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro mu buryo ‘budasanzwe’ ugereranyije n’Idorali rya Amerika($), bigera kuri 16,3% ugereranyije na 5% byahozeho.
Impamvu z’itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kugeza kuri ruriya rwego, Rwangombwa hamwe n’umwungirije ari we Soraya Hakuziyaremye bavuga ko gushingiye ahanini ku ngaruka za COVID-19 n’intambara zikomeye zaje ziyikurikiye.
Igarukwaho ahanini ni intambara y’Uburusiya na Ukraine kuko yaje mu bihe bibi kandi iba intambara yatumye ibihugu bikomeye ku isi biyigiramo uruhare.
Ubukungu bw’ibyo bihugu iyo buhungabanye, ubw’ibihugu bifite ubukungu bukiri buto burajegera.
Ibyo byose byagize ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda kuko byatumye n’icyuho cy’ibyo rwoherezaga mu mahanga n’ibyo gitumizayo kiyongera.
Mu kubisobanura, Guverineri Rwangombwa yagize ati: “Ibyo twohereza mu mahanga, ubwo ni amabuye y’agaciro, ikawa n’icyayi ibiciro byagiye hasi bituma amafaranga dukurayo agabanuka. Ingaruka nini kuri ibi ni uko icyuho hagati y’ibyo dutumiza n’ibyo twohereza cyiyongereye bigira ingaruka ku rusobe rw’ivunjisha”.
Ibyo byatumye kandi amadovize igihugu n’abacuruzi bakenera ngo batumize hanze ibyo bakeneye ahenda cyane bityo ifaranga ry’u Rwanda rihatakariza agaciro.
Ati “…Habayeho guta agaciro k’ifaranga mu buryo budasanzwe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, mubona ko ifaranga ryataye agaciro kuri 16,3% ugereranyije n’Idorali ry’Abanyamerika.”
Icyakora, John Rwangombwa avuga ko amazi atararenga inkombe kuko imibare ikorwa n’abatekenisiye ba Banki nkuru y’u Rwanda yerekana ko ibintu biri gusubira mu buryo ‘gahoro gahoro’.
Ati “ …Uyu mwaka tubona bizaba kimwe cya kabiri cyayo bikaba 9%.”
Uko bimeze kose, biragaragara ko uguta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda n’ubundi bikiri hejuru kuko byabaga ari hafi kuri 5%.
Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Amadorali ya Amerika kagabanutseho 3.73% mu mpera za Kamena 2024, bikaba hasi cyane y’igabanuka rya 8.76% ryagaragaye muri Kamena 2023.
Raporo zitandukanye zerekana ko ugereranyije n’amadovize y’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, muri Kamena 2024, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Ishilingi rya Tanzania kazamutse ho 0.82%, bitandukanye n’igabanyuka rya 5.01%mu gihe nk’iki umwaka wa 2023.
Ubigeranyije n’Ishilingi rya Kenya agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho 25.61%, mu gihe ugereranyje n’Ishilingi rya Uganda kagabanyukatseho 5.70% ndetse kanagabanyukaho 2.78% ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi.
Byose uko bimeze uko bitandukanye n’uko byari bimeze muri Kamena 2023 kuko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kari kazamutseho 4.47% ugereranyije n’Ishilingi rya Kenya, kiyongeraho 20.20% ku ijana ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi mu gihe ugereranyije n’Ishilingi rya Uganda kari kagabanutseho 10%.