Rwanda: Kuvana Imbuto Hanze Bibangamira Kuzihazaho Imbere Mu Gihugu 

Rwabutogo Jeanne uyobora ishyirahamwe ry’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu avuga ko kuba bagikura muri DRC inyinshi mu mbuto bacuruza bibahendesha.

Yifuza ko hakongerwa imbaraga mu kuzihingira imbere mu gihugu bikongera umusaruro, bikagabanya igiciro kandi bikongera urwego rwiza rw’imirire.

Hejuru y’iki kibazo, hiyongeraho ko ubwiza n’ubuziranenge bw’izo mbuto cyangwa imboga buba bugomba gusuzumwa neza hirindwa ingaruka byagira ku babirya.

Mu kunga murya Rwabutogo, umwe mu bacuruzi b’aho witwa Ukoyagize Athanase avuga ko kwita ku buryo imboga zihingwa, zisarurwa, zibikwa, zitunganywa no gukoreshwa hakiri kare ari ingenzi.

- Kwmamaza -

Yemeza ko iyo imboga zarangije kwangirika, ziba zahindutse uburozi, ntizibe zikigiriye akamaro abaziriye.

Ati: “Imboga iyo zimaze kwangirika ziba zimeze nk’uburozi, iyo uziriye zigutera mu nda n’ubundi burwayi”.

Ibyo avuga ni byo kuko mu mboga zifite ibara ry’icyatsi habamo aside(acid) yitwa oxalic acid n’indi yitwa phytic acid, zisanzwe ari ingirakamaro iyo imboga ziteguwe neza kandi zikaribwa zishyushye.

Iyo imboga zangiritse, bituma za aside zihinduka noneho uburozi kuwaziriye, zikamutera ibibazo birimo no gucibwamo.

Icyakora, abacuruzi b’imboga n’imbuto b’i Rubavu bavuga ko batunganya imboga, bakazikorera isuku ihagije bakurikije amabwiriza bahabwa n’inzego zita k’ubuziranenge bw’ibiribwa.

Uko bimeze kose, basanga mu gihe cyose imbuto n’imboga nyinshi bigituruka hanze y’u Rwanda, bizagorana ko Abanyarwanda bihaza mu biribwa kandi bifite ubuziranenge.

Mukamihigo Agnes we agira ati: “Kugira ngo tubone isombe nziza turayironga tugashyiramo n’ibirungo byose bikenewe, kuyirya itatunganijwe neza byatera ikibazo umuntu”.

Abacuruzi muri rusange bavuga ko byazarushaho kuba byiza abahinzi bitabiriye guhinga ibyo bihingwa mu Rwanda kandi ku buso bugari.

Icyo gihe ngo nibwo hazaboneka umusaruro nyawo uhendutse kandi uboneka hafi.

Mu rwego rwo gukomeza kwibutsa abahinzi akamaro ko kwita ku buziranenge bw’imbuto n’imboga, abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, aba Minisiteri y’ubuhinzi n’abo mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mikurire myiza y’abana, bakomeje kubikoramo ubukangurambaga.

Hakizimana Bella Naivasha ukora muri RSB muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge yavuze ko kutita ku buziranenge bw’imbuto n’imboga bigira ingarukai ku buzima.

Mu kuzirinda, yavuze ko hashyizweho amabwiriza y’ubuziranenge kugira ngo afashe mu gutegura no gukurikirana uruhererekane rw’ibiribwa kuva mu murima kugera ku isahani.

Ati:“Ibyo tubikora mu ruhererekane rw’ibiribwa hagamijwe kubungabunga umusaruro kuva mu murima kugera ku muguzi wa nyuma hakazaml n’abashaka kuwongerera agaciro”.

Kuba imbuto n’imboga ari bimwe mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri zirinda indwara, ariko zishobora kwangirika vuba biba impamvu ikomeye ituma zikwiye kwitabwaho.

Nko mu kuziteka kugira ngo zidatakaza intungamubiri, ni ngombwa ko zitekwa hagati y’iminota ibiri n’iminota 10 ku mboga zisa n’aho zikomeye.

Hari iziba zitagomba kurenza iminota itanu zikiri ku ziko.

Mu kuzisarura hagomba kwirindwa kuzikomeretsa, zikabikwa ahantu hakonje ariko bitarenze ibyumweru biri hagati ya kimwe na bibiri ariko hakaba izindi zibikwa hagati y’iminsi itatu n’irindwi.

Imboga rwatsi ni imboga zose ziri mu itsinda ry’ibimera byitwa Amaranth species mu Cyongereza.

Ni imboga ziri mu moko 80.

Zibamo izihingwa n’iza kimeza kandi zigira amazina atandukanye mu Kiinyarwanda.

Twavugamo imbwija, dodo, imbogeri, imiriri, amashu, epinari, karoti, intoryi n’izindi.

Zose ni isoko nziza ya poroteyine, imyunyungugu nka calcium, potassium naza vitamini nka vitamini A, C na K.

Abo zigirira akamaro ni abantu bose ariko cyane cyane abana n’abagore batwite.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version