Ni ikibazo buri wese yakwibaza aramutse yibutse ko uwo abo bose bavuga ko bemera ari we Yezu Kristo yavuze ko itegeko rirusha ayandi yose agaciro ari ugukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda kandi ugakunda Imana imwe gusa akaba ari nayo usenga gusa( Yoh 15:12).
Icyakora ibi si ko bimeze haba mu Rwanda ndetse n’imahanga. Ku byerekeye u Rwanda, bisa n’aho abanyamadini beruye bemera ko nta bumwe bwari busanzwe hagati yabo.
Niyo mpamvu baraye batangije Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’Abemera Kristo mu matorero ya Gikirisitu akorera mu Rwanda.
Kuba aya masengesho yayobowe na Musenyeri Vincent Harolinama usanzwe ari Arkipisikopi wa Ruhengeri nabyo ushobora gusanga hari icyo bivuze kinini.
Ayobora Diyoseze iri mu gace mu minsi ishinze kavuzwemo amacakubiri ashingiye ku Bakono bashakaga gusa n’abashinga ubuyobozi ukwabo binyuze mu kwironda.
Leta yarabimenye ibikoma mu nkokora bikiri mu bakire no mu ntiti bitaraganza cyane mu baturage ba giseseka.
Tugarutse ku mpamvu ituma Abakirisitu badakurikiza itegeko Kristu yabahaye ryo gukundana, twavuga ko na Musenyeri Harolimana ari we witangiye igisubizo cy’intandaro z’uwo mwiryane.
Kinyamateka yanditse ko Myr Harolimana yabwiye abahagarariye amadini ya Gikirisitu( hatarimo Abahamya ba Yehova) ko impamvu ibitera ari uko ‘basengana uburyarya.’
Ati: “Amacakubiri n’intambara z’urudaca biba hagati yacu abemera Kristu bikomoka ku isengesho rya rindi ryuzuye uburyarya.”
Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri avuga ko iyo Abakirisitu bavuga ko bakunda Imana ariko bakabura gahunda y’urukundo bagomba gukunda bagenzi babo, burya baba babaye ababeshyi.
Ubwo buryarya burakura bukazavamo amacakubiri kandi, kuri we, ibyo ntibikwiye abana b’Imana.
Myr Harolimana ati:“Igikenewe si amagambo ahubwo ni ibikorwa bigaragaza urukundo n’impuhwe, ibikorwa bigaragaza ubwitange n’ubutwari. Urukundo rwitanga nk’urw’Umunyasamariya ni umurage Yezu yasigiye abe. Kuwukomeraho rero, bishimangira ubumwe bw’abemera.”
Iby’ubumwe bw’abemera bwazahaye kandi byanavuzwe na Myr Samuel Kayinamura, Umuyobozi w’Itorero Methodiste Libre ku isi, ishami ry’u Rwanda.
Yavuze ko impamvu yo guteranira hamwe nk’abemera Kristu, ari ukugira ngo bongere gutekereza ibikwiye gukorwa no kunozwa mu guharanira ubumwe bwabo.
We avuga ko kugira ngo ubwo bumwe bushoboke bizasaba impuhwe z’Imana no kubaba hafi.
Ku rwego rw’isi, Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu cyatangiye 1908.
Cyari igitekerezo cya Kiliziya n’andi madini atandukanye hirya no hino ku isi, hagamijwe ‘gushyigikirana mu byo bahuriyeho’ no ‘kubahana’ mu byo badahuriyeho.
Iri koraniro ryaraye ribereye i Gikondo kuri Eglise Methodiste Libre ryitabiriwe n’Abakristu ndetse n’abayobozi mu madini anyuranye arimo Itorero Angilikani, ADEPR, Methodiste Libre, Puresipiteriyani, abo muri Kiliziya Gatolika n’abandi.
Amafoto@Kinyamateka