Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Perezida Kagame Yatashye Uruganda Rwa Sima Ikomeye Kurusha Izindi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Rwanda: Perezida Kagame Yatashye Uruganda Rwa Sima Ikomeye Kurusha Izindi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 August 2023 2:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane taliki 03, Kanama, 2023 Perezida Paul Kagame yatashye uruganda  rwa sima rwuzuye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye. Umwe mu barukoramo yabwiye Taarifa ko uru ruganda rukora sima ikomeye ku rwego rwa 52, rukaba ari urwego rukorwaho inkingi zishyirwa mu mazi.

Ni uruganda rwa kabiri ruri mu Karere kuko ngo urundi ruba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Rwubatswe n’Abashinwa ni ikigo kitwa Anjia Prefabricated Constraction Rwanda Company Ltd.

Ruje kunganira izindi ziri mu Rwanda ritunganya sima.

Abarwubatse bavuga ko bakoze uko bashoboye bashyiraho uburyo bwose bwo kurinda abakozi no gutuma bakora bumva baguwe neza.

Ikindi Taarifa yamenye ni uko ruzakoresha ibikoresho bizava muri Kenya no muri DRC ndetse n’amakoro yo mu Rwanda.

Umuyobozi wa RDB Claire Akamanzi avuga ko gutaha ruriya ruganda ari ikintu kerekana ko umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa ukomeje kuzamuka kandi agashima ko Perezida Kagame akomeje gutuma abashoramari bava imahanga bakarushoramo imari.

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yavuze ko igihugu cye kishimira gukorana n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye harimo no kubaka ibikorwa remezo birimo na ruriya ruganda.

Ati: “ Turashaka gukomeza gukorana n’u Rwanda kandi n’abayobozi b’ibihugu byacu barabishaka. U Rwanda ni igihugu cy’inshuti yacu kandi twishimira ko

Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango avuga u Rwanda rwishimira ko Ubushinwa ari umufatanyabikorwa wa kera w’u Rwanda kandi ashima na Haile Mariam Desalegn nawe waje muri iki gikorwa.

Yashimye ikigo West China Company ko cyakoranye n’Afurika cyane kandi avuga ko ubwo yasuraga ruriya ruganda yasanze rwubatswe neza kandi ngo ruzaba umusemburo wo guteza imbere u Rwanda mu murongo warwo w’iterambere mu bikorwaremezo.

Perezida Kagame avuga ko imijyi y’u Rwanda iri gukura bityo ko hakenewe inganda zikora sima ihagije, izo nganda zigatanga akazi bityo Abanyarwanda bakabona akazi.

Yashimye abo mu ruganda Anjia ko bahisemo gushora mu Rwanda bakahubaka uru ruganda ruzafasha mu kubaka ibikorwaremezo u Rwanda rukeneye ngo rukomeze gutera imbere.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni miliyoni imwe mu mwaka.

Rwubatswe ku gaciro ka miliyoni $50 zirenga.

TAGGED:featuredKagameSimaUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ron Adam Wahagarariye Israel Bwa Mbere Mu Rwanda Yushe Ikivi
Next Article Umuganura Ni Ugusangira Umutima Ukunda u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Na Saudi Arabia Mu Gufasha Abaturage Gutekesha Gazi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?