Rwanda: Perezida Kagame Yatashye Uruganda Rwa Sima Ikomeye Kurusha Izindi

Kuri uyu wa Kane taliki 03, Kanama, 2023 Perezida Paul Kagame yatashye uruganda  rwa sima rwuzuye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye. Umwe mu barukoramo yabwiye Taarifa ko uru ruganda rukora sima ikomeye ku rwego rwa 52, rukaba ari urwego rukorwaho inkingi zishyirwa mu mazi.

Ni uruganda rwa kabiri ruri mu Karere kuko ngo urundi ruba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Rwubatswe n’Abashinwa ni ikigo kitwa Anjia Prefabricated Constraction Rwanda Company Ltd.

Ruje kunganira izindi ziri mu Rwanda ritunganya sima.

- Advertisement -

Abarwubatse bavuga ko bakoze uko bashoboye bashyiraho uburyo bwose bwo kurinda abakozi no gutuma bakora bumva baguwe neza.

Ikindi Taarifa yamenye ni uko ruzakoresha ibikoresho bizava muri Kenya no muri DRC ndetse n’amakoro yo mu Rwanda.

Umuyobozi wa RDB Claire Akamanzi avuga ko gutaha ruriya ruganda ari ikintu kerekana ko umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa ukomeje kuzamuka kandi agashima ko Perezida Kagame akomeje gutuma abashoramari bava imahanga bakarushoramo imari.

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yavuze ko igihugu cye kishimira gukorana n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye harimo no kubaka ibikorwa remezo birimo na ruriya ruganda.

Ati: “ Turashaka gukomeza gukorana n’u Rwanda kandi n’abayobozi b’ibihugu byacu barabishaka. U Rwanda ni igihugu cy’inshuti yacu kandi twishimira ko

Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango avuga u Rwanda rwishimira ko Ubushinwa ari umufatanyabikorwa wa kera w’u Rwanda kandi ashima na Haile Mariam Desalegn nawe waje muri iki gikorwa.

Yashimye ikigo West China Company ko cyakoranye n’Afurika cyane kandi avuga ko ubwo yasuraga ruriya ruganda yasanze rwubatswe neza kandi ngo ruzaba umusemburo wo guteza imbere u Rwanda mu murongo warwo w’iterambere mu bikorwaremezo.

Perezida Kagame avuga ko imijyi y’u Rwanda iri gukura bityo ko hakenewe inganda zikora sima ihagije, izo nganda zigatanga akazi bityo Abanyarwanda bakabona akazi.

Yashimye abo mu ruganda Anjia ko bahisemo gushora mu Rwanda bakahubaka uru ruganda ruzafasha mu kubaka ibikorwaremezo u Rwanda rukeneye ngo rukomeze gutera imbere.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni miliyoni imwe mu mwaka.

Rwubatswe ku gaciro ka miliyoni $50 zirenga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version