Ron Adam Wahagarariye Israel Bwa Mbere Mu Rwanda Yushe Ikivi

Dr. Ron Adam wari umaze hafi imyaka itanu ahagarariye Israel mu Rwanda yaraye asezeye kuri Perezida Kagame kuko yushe ikivi cye.

Ron Adam niwe wa mbere  Yeruzalemu yohereje ngo ahagararira Israel mu Rwanda kuva iki gihugu cyafungura Ambasade yacyo mu Rwanda.

Yasezeye kuri Perezida Kagame

Ni umugabo uzi gushyikirana kandi waganiraga n’abantu b’ingeri zose.

N’ubwo umutekano we wabaga urinzwe cyane ntibyamubuzaga kwegera abantu akabaganiriza ntacyo yishisha.

- Advertisement -

Mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame ngo amusezereho, Amb Dr. Ron Adam yari yabanje kwakirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta.

Mu byo asize akoze mu Rwanda harimo inka abaturage bo mu Turere dutandukanye, kubaka ibigo bihugura urubyiruko mu ikoranabuhanga, yatanze amaraso agenewe abarwayi, yahaye ibiganiro urubyiruko byerekeranye no kuba umuyobozi uhamye kandi igihugu cye cyafashe u Rwanda mu buhinzi no mu bindi.

Ron Adam yasimbujwe Madamu Einat Weiss.

Soma ikiganiro yahaye Taarifa agitangira imirimo:

Tuzajyana Abanyarwanda Ku Kwezi, Nabanje Kuba Umunyamakuru…-Ikiganiro na Ambasaderi wa Israel

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version