Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Ucuruza Ikoranabuhanga Avuga Ko Icyemezo Cya Leta Kizatuma Abaguzi Babizera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Ucuruza Ikoranabuhanga Avuga Ko Icyemezo Cya Leta Kizatuma Abaguzi Babizera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 July 2022 5:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bacuruza ibyuma by’ikoranabuhanga mu Murenge wa Kimironko mu Karere k Gasabo witwa Annualite Ingabirezimana avuga ko amabwiriza yasohowe mu igazeti ya Leta y’uko bitarenze amezi atatu buri wese ucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga agomba kuba abifitiye icyemezo azatuma bizwerwa n’abaguzi.

Mu igazeti ya Leta hasohotsemo amabwiriza avuga ko bitarenze amezi atatu, buri mucuruzi w’ibyuma by’ikoranabuhanga agomba kuba afite icyemezo  yahawe n’inzego bireba.

Urwego rw’Igihugu rufite ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) nirwo rusabwa iki cyemezo.

Intego ngo ni uguca abajura b’ibikoresho by’ikoranabuhanga babigurishaga babyita ko ari umwimerere kandi atari byo cyangwa se barabyibye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibikoresho birebwa n’aya mabwiriza ni iby’ikoranabuhanga birimo telefoni, televiziyo, mudasobwa ndetse n’ibindi ni bimwe bikunze kwibwa bikagurishwa mu bacuruzi  hirya no hino.

Mu igazeti ya Leta ya tariki 11 Nyakanga, 2022  ya RICA agenda uko ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga bugomba gukorwa.

Avuga ko umuntu ushaka gukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe agomba gusaba uruhushya .

Ushaka uru ruhushya   ashyikiriza iki kigo inyandiko zirimo kopi y’icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi cyatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha, inyemezabwishyu y’amafaranga y’ubusabe bw’uruhushya, inyandiko igaragaza urutonde rw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ucuruza asanganywe mu bubiko cyangwa aho acururiza.

Iyo aruhawe, urwo ruhushya ruba rufite agaciro k’imyaka ibiri ariko ishobora kongerwa.

- Advertisement -

Abisaba hasigaye nibura amezi atatu kugira ngo uruhushya yari asanganywe rurangire.

Aya mabwiriza anavuga ko ucuruza agenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ya IEC 60950-1.

Mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Ucuruza agomba kandi kwandika umwirondoro w’ugurisha ugaragaza  amazina;  kopi y’indangamuntu, pasiporo, cyangwa icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi;  aho atuye; inomero ya telefoni n’ibindi.

Aya mabwiriza anavuga ko ucuruza agomba kugirana amasezerano y’ubugure n’ugurisha ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe. Amasezerano y’ubugure agaragaza ko igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe kigiye kugurishwa gikora neza icyo cyagenewe.

Abasanzwe bacuruza bagomba kuba bafite uruhushya mu gihe kitarenze amezi atatu (3) uhereye igihe aya mabwiriza atangiriye gukurikizwa.

Umucuruzi twavuze haruguru witwa Ingabirezimana Annualite avuga ko kugira uruhushya nka ruriya bizatuma bizerwa n’abaguzi kuko bazaba bazi ko urufite ari umuntu wemewe muri Leta bityo bamugurire batagononwa cyangwa ngo babikore bafite urwicyekwe.

TAGGED:AbakiliyafeaturedIgazeriIkoranabuhangaUmucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuba Ofisiye Muri Polisi Bisaba Kudatezuka- CP Mujiji Rafiki
Next Article Abiga Saint André Basobanuriwe Uko Bakwitabara Mu Gihe Bagiye Guhohoterwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?