Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Uko Gutanga Kandidatire Ku Babyifuza Byagenze Ku Munsi Wa Mbere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Rwanda: Uko Gutanga Kandidatire Ku Babyifuza Byagenze Ku Munsi Wa Mbere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 May 2024 7:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Komisiyo y’igihugu y’Amatora yatangaje ko kugeza ubu umuntu umwe ari we wamaze kuyigezaho inyandiko zikubiyemo ukwiyamamaza kwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, uwo akaba ari Paul Kagame.

Ku mwanya w’Abadepite ho hari benshi bamaze kuhageza izo nyandiko, abo bakabamo abiyamamaza ku giti cyabo n’abahagarariye Imitwe ya Politiki itandukanye.

Kugeza ubu ibintu bihagaze bitya:

-Ku mwanya wa Perezida wa Repubulika :

Umukandida  umwe niwe watanze izo nyandiko

Kagame Yatanze Kandidatire Yo Gutorerwa Kuyobora u Rwanda

Ku mwanya w’Abadepite:

Urutonde rwa FPR-Inkotanyi

Urutonde rwa PL

Abagore: 20

Urubyiruko: 3

Abafite ubumuga: 2

Abigenga: 3.

Mu kiganiro abayobozi ba Komisiyo y’amatora bagejeje ku itangazamakuru mu minsi mike ishize bavuze ko hari abantu umunani bamaze kuyigezaho ko baziyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Icyakora hari babiri baje gukuramo ubusabe bwabo nyuma yo kubona ko batazabona abazabasinyira mu gihugu hose.

Mu bashaka kwiyamamariza kuzayobora u Rwanda abamenyekanye ni Mpayimana Phillippe usanzwe ukora muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ariko akaba yarigeze no kuba umunyamakuru( ubu afite imyaka 54 y’amavuko) na Depite Frank Habineza uyobora Ishyaka Green Party.

Mpayimana Phillippe

Mu mwaka wa 2017 Mpayimana nabwo yariyamamaje ariko ntiyagira amanota amwemerera kwemezwa ko yatorewe kuyobora u Rwanda.

Mu mwaka wa 2010 Habineza yashatse nabwo kwimamaza mu matora yabaye muri Nyakanga uwo mwaka ariko ntiyabyemererwa kuko ishyaka rye ritari ryemewe mu mashyaka yemerewe gukorera mu Rwanda.

Frank Habineza ni Umunyarwanda w’umunyapolitiki wavukiye i Mityana muri Uganda, hari mu mwaka wa 1977.

Frank Habineza

Ishyaka Democratic Green Party ayoboye ryashinzwe mu mwaka wa 2009, akaba aribereye umwe mu bayobozi b’imena.

Ntiharamenyekana abandi bashaka kuziyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ku munsi wa mbere wo kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza twakiriye:

🔘Ku mwanya wa Perezida wa Repubulika :
Umukandida 1

Ku mwanya w’abadepite:
🔘Urutonde rwa FPR-Inkotanyi
🔘Urutonde rwa PL
🔘Abagore: 20
🔘Urubyiruko: 3
🔘Abafite ubumuga: 2
🔘Abigenga: 3#AmatoraMuMucyo pic.twitter.com/eCB1Ys3hTj

— National Electoral Commission | Rwanda (@RwandaElections) May 17, 2024

TAGGED:AbadepiteAbakandidafeaturedHabinezaMpayimanaPerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burera:Hari Imbogo Bitaramenyekana Irengero Ryazo Muzateye Abaturage
Next Article Karongi: Guhisha Amakuru Y’Abahohotewe Biracyari Ikibazo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?