Rwanda: Ukurikiranyweho Kwica Abantu Yikurikiranya Avuga Ko Babimuroze

Uwo niwo muhoro yakoreshaka araba inkaba

Hafashimana Usto alias Yussuf ukurikiranyweho kwica abantu yikurikiranya yabwiye itangazamakuru ko yemera ko yabishe ariko ari ibyo bamuroze. Ngo abitwa ‘abarangi’ nibo bamubwiye ko yarozwe.

Avuga ko abo yishe nta kintu bapfaga kandi ngo yicaga abazamu gusa.

Ati: “ Nari nzi ko nishe abantu batandatu ariko bambwiye ko babiri batapfuye. Ni ibyo bandoze kuko abo nitemaga nta n’umwe nabanga nzi cyangwa ngo mbe mfite icyo mpfa nawe.”

Yussuf avuga ko aho yageraga hose akasanga umuzamu usinziriye yamutemaga, ariko yasanga umuzamu udasinziriye akikomereza.

- Advertisement -

Hafashimana avuga ko hari abandi bajura benshi bafatanywe nawe ariko ngo akenshi we icyo yakoraga kwari ugutema umuzamu usinziriye akigendera.

Yabwiye itangazamakuru ko abo bakoranaga mu bujura bari benshi kuko bari bafite imodoka na moto bakoreshaga bajya kwiba cyangwa basahura ibyo bibye bakajya kubigurisha.

Mu kwiba yagendanaga n’abandi ariko yiyemereye ko mu kwica yabikoraga wenyine.

Ati: “ Ndasaba Imana imbabazi”

Ukurikiranyweho ubwicanyi yabwiye itangazamakuru ko akigera mu buyobozi ari bwo yemenye ko kwica ari icyaha, yungamo ko abisabira Imana n’ubuyobozi bw’igihugu imbabazi.

Abajijwe gahunda yari afite mbere y’uko afatwa , yeruye avuga ko mu mutima we yari azi ko azica abantu 40.

Babiri mubo yishe imitwe yabaciye yayijunye mu mazi, yayitwaye mu gafuka.

Yasabye ‘abafite ibisabye nk’ibye’ kwihana bakajya mu rusengero bakicuza ku Mana.

Polisi yamufashe agiye kureba uwo bibanaga wabaga kuri Stade i Nyamirambo.

Ukurikiranyweho ubu bwicanyi ni umugabo ufite umugore umwe n’umwana umwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissionner of Police ( CP) John Bosco Kabera avuga ko uriya mugabo yafashwe nyuma y’amakuru yavuye mu iperereza ryatangiye taliki ya 22, Ukuboza, 2022.

Icyo  gihe ngo hari nyuma y’amakuru Polisi yari yahawe n’abaturage yavugaga ko hari umuntu basanze Rwampara bamukase umutwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera

Mu gihe Polisi yari igikurikirana nibwo bidatinze taliki 30, Ukuboza, 2022, hatangajwe abandi bantu batemwe mu maso, undi acibwa akaboko.

Polisi yatangiye kubona ko hagomba kuba hari umuntu wa ruharwa ubikora.

Bidatinze Taliki 15, Mutarama, 2023, mu Murenge wa Rusororo naho bahiciye umuntu bamutemye ijosi.

Nta gihe kinini kandi  ngo cyahise ni ukuvuga nyuma y’iminsi itatu, hari taliki 18, Mutarama, 2023, undi muntu acibwa umutwe i Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko ibimenyetso byahujwe, ihuza amakuru kugeza ubwo uriya muntu afatiwe taliki 03, Gashyantare, 2023.

CP John Bosco Kabera avuga ko uriya muntu agiye gushyikirizwa ubugenzacyaha akurikiranwe binyuze mu gukora iperereza ryimbitse.

Gasabo: Polisi Yafashe Umugabo Wishe Abantu Bane Muri 40 Yari Yarateganyije

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version