Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Umwaka Wa 2022 Usize Abantu 200 Bahitanywe N’Ibiza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda: Umwaka Wa 2022 Usize Abantu 200 Bahitanywe N’Ibiza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 January 2023 9:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Raporo ya Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi  iva muri Mutarama ikagera kuwa 28 Ukuboza 2022, yagaragaje abantu 200 ari bo baburiye ubuzima mu byago byatewe n’ibiza byageze mu Rwanda mu mwaka wa 2022.

Ivuga  ko hari ibikorwa byangijwe n’ibiza muri uyu mwaka birimo inzu 4133 zasenyutse ,  imyaka mu mirima yangiritse  iri ku buso bwa hegitari 19,177,425, inka 85 zarapfuye, andi matungo yapfuye ni yose hamwe ni 116,  amashuri 323 yarasenyutse , hangirika n’ ikigo nderabuzima kimwe.

Iyi raporo ivuga kandi ko  imihanda 71 nayo yarangiritse, hasenyuka insengero 20, hangirika ibiraro 57, hasenyuka ibiro by’ubuyobozi 21, umuyoboro w’amazi 1, imiyoboro y’intsinga z’amashanyarazi 80, amasoko 2 ndetse n’inganda 4 nabyo birangirika.

Iriya Minisiteri ivuga kandi ko mu myaka ine ishize ni ukuvuga kuva mu 2018-2022, inkuba yishe abantu a273 abandi 882 barakomereka .

Iyo nkuba kandi yasenye inzu 37, yica inka  404 n’ andi matungo 127, isenya imiyoboro y’amashanyarazi 35.

MINEMA ivuga ko nyuma yo guhura n’ibiza bitandukanye, Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba kuko ubu ahantu 129 hahurira abantu benshi mu Karere ka Rutsiro hashyizwe imirindankuba.

Aho harimo ku bigo by’amashuri, ku masoko, ku biro by’ imirenge, byose bikaba byaratwaye Frw  676,437,390.

Kuva 2020 kugeza ubu, MINEMA imaze kubakira abasenyewe n’ibiza inzu ziciriritse zisaga 12,000 mu turere dutandukanye.

Byiyongera ku isakaro rihabwa abahuye n’ibiza, abandi bakomeza gufashwa kubona aho kuba.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi MINEMA iburira Abanyarwanda  ko mu rwego rwo kwirinda guhura n’ibiza, bakwiye kubaka muri site z’imiturire, kuzirika ibisenge by’inzu bitaziritse, gushyira fondasiyo ku nzu zitayifite, guhoma inzu zidahomye, gushyira imireko ku nzu no gufata amazi y’imvura, gusibura inzira z’amazi, kurwanya isuri baca imiringoti mu mirima, kubungabunga inkombe z’imigezi, kuberamisha imikingo yegereye inzu, gutera amashyamba, ibiti by’imbuto ndetse n’ibivangwa n’imyaka.

Ibagira kandi inama yo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kujya munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba.

Hari kandi kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

 

TAGGED:AbantufeaturedIbizaInkubaMinisiteriRutsiroUbutabazi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ndagira Ngo Nizeze Abanyarwanda Ko Bazagira Umutekano Uko Byagenda Kose-Perezida Kagame
Next Article Umuziki Ukomeje Kuba Umuhuza W’Abanyarwanda N’Abarundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?