Abakina muri Shampiyona y’u Rwanda y’abagore y’umupira w’amaguru basaba inzego gusuzuma uko abasifura imikino yo muri iki cyiciro batoranywa kandi bakaba baba bari ku rwego rwayo.
Muri iyi minsi umupira w’amaguru mu bagore uri gutera imbere haba mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.
Icyakora imisifurire muri shampiyona z’abagore, ntivugwaho rumwe.
UMUSEKE wanditse ko hari bamwe mu bayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’abagore, bataka ko imikino yabo ihabwa abasifuzi bakora amakosa amwe mu bihe bitandukanye.
Bavuga ko bamwe mu baza gusifura iyo shampiyona baba batari ku rwego rwo kuyisifura.
Basaba ko shampiyona z’abagore nazo zajya zihabwa abasifuzi bari ku rwego rwiza kugira ngo bayifashe gutera imbere.
Hari uwagize ati: “Kenshi muri shampiyona yacu ni ho bohereza abasifuzi bataramenyera. Kuki twe bataduha abasifuzi beza?”
Bavuga ko niba abashinzwe siporo bifuza gufasha shampiyona y’abagore kuzamura ireme, hakwiye gutoranywa abasifuzi bazi ibyo bakora.
Kugeza ubu, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore igeze ku munsi wa 10.
Umukino ihanzwe amaso mu mpera z’iki Cyumweru ni uzahuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC uzabera mu Nzove saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu Tariki 20, Ukuboza, 2025.
Police WFC niyo iyoboye urutonde rw’iyi shampiyona by’agateganyo, ikagira amanota 23 ikurikirwa na Rayon Sports WFC n’amanota 20 mu gihe amakipe abiri ya nyuma ari AS Kigali WFC ifite amanota atatu na Nyagatare WFC ya nyuma idafite inota namba.


