Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda:Abahitanywe N’Imvura Bamaze Kuba 129, Imiryango Yabo Igiye Gushumbushwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda:Abahitanywe N’Imvura Bamaze Kuba 129, Imiryango Yabo Igiye Gushumbushwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 May 2023 4:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare yatangajwe mu masaha ashyira umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Taliki 03, Gicurasi, 2023 avuga ko abantu 129 ari bo babaruwe ko bahitanywe n’imvura yateje inkangu n’imyuzure.

Intara y’i Burengerazuba niyo yibasiwe cyane ariko n’Intara y’Amajyaruguru nayo yakubititse.

Hagati aho Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari imiryango irenga 370 igizwe n’abantu barenga 1,440 yo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi  igomba kwimurwa.

Ni icyemezo gifashwe huti huti kubera kwanga ko hari abandi bantu bahitanwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi iri kugwa muri Gicurasi, 2023.

Byatangarijwe mu nama yateranye igitaraganya yiga ku cyakorwa ngo harengerwe ubuzima bw’abaturage batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga nyuma y’ibiza byibasiye Intara y’i Burengerazuba n’iy’Amajyaruguru.

Inkangu zagwiriye inzu z’abaturage, abandi batwarwa n’imyuzure.

Inama yateranye by’igitaraganya yemerejwemo ko abo baturage bagomba kurara bimuwe aho batuye bitarenze uyu wa Gatatu taliki 03, Gicurasi, 2023.

Abaturage barajya kuba bacumbikiwe mu nsengero 15 zo mu Murenge wa Bwishyura cyangwa mu byumba by’amashuri.

Ikindi ni uko bitarenze kuri uyu wa Kane taliki 04, Gicurasi, 2023, buri muryango wapfushije umuntu uzashyikirizwa Frw 100,000 kandi agatangwa kuri buri muntu wapfuye.

RBA ivuga ko ibi byatangajwe na Minisiteri y’ubutabazi.

Abo muri iyo miryango kandi bazahabwa ibyo kurya n’ibyo kuryamira ndetse n’ibindi bikoresho bya ngombwa.

TAGGED:featuredIbizaInguraneIntaraKarongiMINEMA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Salva Kirr Yavuganye N’Inzego Zihanganye Muri Sudani Ngo Ziyunge
Next Article Perezida Kagame Arakurikiranira Hafi Umuhati Wo Kwita Ku Biciwe N’Ibiza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?