Polisi yatangaje ko nta motari uzongera gutanga amande arenze Frw 10.000 kandi akaba agomba kuyatanga bitarenze iminsi 30.
Ubwo byatangazwaga, abamotari bavuze ko bishimiye ko boreherejwe kuko ubusanzwe basabwa kwishyura vuba, batinda bagacibwa amande.
Polisi ivuga ko yabikoze igamije korohereza abamotari kuko bari bamaze igihe babjsaba kuko byari umutwaro cyane cyane ko n’abagenzi ngo babuze kubera ubuzima butoroshye.
Icyakora Polisi ivuga ko ibyo bitareba abamotari batwara basinze cyangwa abakoresha ibiyobyabwenge by’ubwoko bunyuranye.