RwandAir Yahagaritse Ingendo Zijya n’Iziva i Dubai

Ikigo cy’Indege cy’u Rwanda, RwandAir, cyatangaje ko cyahagaritse by’igihe gito ingendo zijya cyangwa ziva mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, guhera kuri uyu wa 27 Ukuboza 2021.

Itangazo cyasohoye rigaragaza ko abakiliya “bagizweho ingaruka bashobora guhindurirwa inzira, gusubizwa amafaranga batanze cyangwa bakemererwa kwigiza amatike ku yindi tariki nta kindi kiguzi basabwe.”

Ntabwo impamvu z’iki cyemezo zatangajwe.

Gusa gifashwe mu gihe ibihugu birimo gufata ingamba zikomeye zigamije guhagarika ikwirakwira rya virus nshya itera COVID-19 yihinduranyije yahawe izina rya Omicron, yandura cyane kurusha izayibanjirije.

- Advertisement -

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iheruka gutangaza ko abantu bavuye mu bihugu bya Botswana, Eswatini, Lesotho, Mozambique, Namibia, Afrika y’Epfo na Zimbabwe cyangwa bahanyuze mu minsi 14 ishize, batemerewe kwinjira i Dubai.

Ni urutonde ku wa 26 Ukuboza rwongeweho abagenzi baturutse cyangwa banyuze mu bihugu bya Ethiopia, Kenya, Nigeria na Tanzania, ko nabo batemerewe kwinjira i Dubai.

Ni ibihugu nyamara birimo abagenzi byinshi bashobora kwifashisha indege za RwandAir.

Urugendo Kigali – Dubai ni rumwe mu zitabirwaga cyane mu minsi ishize, kubera Dubai Expo.

Ibigo by’indege byinshi kandi bimaze iminsi bisubika ingendo kubera ibibazo by’abakozi bake, bitewe nuko benshi barimo kwandura COVID-19.

Nko kuva ku wa Gatanu kugeza mu mpera z’icyumweru gishize hari hasubitswe ingendo 7,500 nk’uko bigaragazwa n’urubuga FlightAware rukurikirana ibijyanye n’ingendo z’indege.

Uretse abakozi bandura, n’utagaragaza ubwandu ariko wahuye n’uwanduye na we asabwa kwishyira mu kato.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version