Ikigo Nyarwanda gitwara abantu mu ndege Rwandair cyatangaje ko gihagaritse by’agateganyo ingendo zijya muri Qatar no muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Byatewe no kwirinda ko intambara iri kuba hagati ya Israel na Iran ariko ikaba yaraye yinjiyemo na Leta zunze ubumwe z’Amerika bituma Iran irasa ku ngabo zayo ziri muri Qatar yagira abo igiraho ingaruka.
Intambara iri hagati ya Iran na Israel igeze ku munsi wa 12, ikaba iherutse kwinjirwamo na Amerika nyuma yo kurasa kuri kimwe mu bigo bitunganya Uranium cya Iran.
Ku byerekeye ingendo z’indege zaberaga mu Burasirazuba bwo Hagati, hari izindi ndege zo mu Burayi zahagaze muri kariya gace.
Byose ni ukwirinda ko abagenzi bahura n’akaga katezwa n’intambara ziri muri aka gace k’isi katajya kaburamo umutekano muke.