Kompanyi itwara abantu n’ibintu mu kirere RwandAir yatangije k’umugaragaro ingedo ziva i Kigali zigana i London mu Bwongereza.
Indege zizajya ziva mu Rwanda zigwe ku kibuga mpuzamahanga cya Heathrow cyangwa zive kuri iki kibuga kiri mu binini ku isi zigwe i Kigali nta handi zihagaze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo abagenzi ba mbere bageze ku kibuga cy’indege cya Heathrow bajyanywe na RwandAir ibakuye i Kigali.
Ku rubuga rwa Twitter rwa RwandAir handitse ko bigiye korohera abantu bashaka gusura u Rwanda baturutse mu Bwongereza ko bazajya bahagera bitabasabye guca ahandi.
Abagenzi ba mbere bageze i London baturutse mu Rwanda bahageze amahoro kandi bishimiye uko urugendo rwabo rwagenze.
RwandAir iri kwagura aho ikorera k’uburyo hari abavuga ko ishobora kuzaba ikigo cya mbere gitwara abagenzi benshi kandi neza mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Abavuga ibi babishingira no ku ngingo y’uko iki kigo gifitanye ubufatanye na Qatar Airways kiri hafi kujya kizana cyangwa kikavana abagenzi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege kiri kubakwa mu Bugesera.