Eminem Yashyizwe Ku Rutonde Rw’Abahanzi Batazibagirana Ku Isi

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 06, Ugushyingo, 2022 nibwo umuraperi w’Umunyamerika wamamaye ku izina rya Eminem yashyizwe ku rutonde ry’ibindi byamamare by’Abanyamerika bitazibagirana ku isi. Ni urutonde bita Rock & Roll Hall of Fame.

Asanzeho abandi barimo Dolly Parton, Pat Benatar,  Neil Giraldo, Duran Duran, Eurythmics, Lionel Richie na Carly Simon.

Inshuti ye ikaba n’umujyanama we w’ibihe byose witwa Dr. Dre niwe wamwakiriye ubwo yatangazwaga ko ashyizwe muri bariya banyabigwi.

Ubwo yatangazwaga yahawe n’umwanya wo kuririmba maze aririmbira abari aho indirimbo zirimo Eminem sang “My Name Is,” “Forever,” “Not Afraid” nk’uko TMZ yabitangaje.

- Advertisement -

Yari afatanyije na Steven Tyler  na Ed Sheeran.

Eminem yashimye abamutekereje bakamushyira kuri ruriya rutonde ndetse ababwira ko yavuye kure.

Ngo ni umuraperi wakuriye mu bikomeye, ndetse ngo yari agiye kwicwa no gukoresha ibiyobyabwenge birenze urugero, Imana ikinga ukuboko, ubu ni umugabo wiyubashye.

Uyu mugabo ufite amazina y’ababyeyi ya Marshall Bruce Mathers III yavutse mu Ukwakira, 1972. Ashimirwa ko ari umuraperi w’Umuzungu wakoranye na bagenzi be b’Abirabura bikaba byaragize uruhare runaka mu kugabanya ivangura Abazungu bagiriraga Abirabura cyane cyane bakoraga rap.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version