RwandAir yabaye ikigo cy’indege cya mbere cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyinjiye mu mikoranire Qatar Airways, izafasha cyane abagenda n’indege z’ibyo bigo mu buryo buhoraho hashingiwe ku byiciro bagezemo.
Ibyo bigo bibiri byahuje imbaraga, byemeranya uburyo bwo kurushaho korohereza mu ngendo abanyamuryango ba gahunda za RwandAir Dream Miles na Qatar Airways Privilege Club.
Ni gahunda za biriya bigo by’indege zigenda zishyira abagenzi mu byiciro bitewe n’ingendo cyangwa intera bamaze kugenda, bikabahesha serivisi zinyuranye z’inyongera.
Biteganywa ko serivisi umugenzi yemerewe bijyanye n’icyiciro ariho mu kigo cy’indege kimwe, azayihabwa mu kindi. Izo serivisi zishobora kubamo ingano y’umuzigo w’inyongera, itike y’ubuntu cyangwa kwicazwa mu gice runaka mu ndege.
Bivuze ko nk’abanyamuryango ba RwandAir Dream Miles bashobora gushingira ku ntera y’ingendo bagezeho, bagakoresha ayo mahirwe mu ngendo zigana mu byerekezo 140 by’indege za Qatar Airways.
Ni kimwe n’abanyamuryango ba Qatar Airways Privilege Club, bashobora kubona ibyo bemerewe mu ngendo bakoze na RwandAir haba imbere muri Afurika cyangwa ingendo ndende nk’izigana i New York muri Amerika n’i London mu Bwongereza.
Ni ubufatanye butangajwe nyuma y’igihe gisaga umwaka hemejwe ko ibigo byombi biri mu biganiro bizatuma Qatar Airways yegukana imigabane 49% muri RwandAir. Ntabwo icyemezo cya nyuma kiratangazwa.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko iki kigo cyishimiye kuba icya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyinjiye mu bufatanye na Qatar Airways Privilege Club.
Ati “Kwita ku bakiliya bifite agaciro gakomeye kuri RwandAir na Qatar Airways. Twembi duharanira gushyira imbere serivisi zinogeye abakiliya no gushimira abo dukorana ingendo mu buryo buhoraho.”
“Ubu abakiliya bari muri RwandAir Dream Miles bazajya babarirwa amanota y’urugendo bakoze ndetse ashingirwego mu ngendo zagutse za Qatar Airways, ari nako bizaba bimeze ku banyamuryango ba Qatar Airways Privilege Club.”
Makolo yashimagiye ko ari intambwe ikomeye itewe hagati ya RwandAir nk’ikigo kirimo gutera imbere cyane muri Afurika na Qatar Airways nk’ikigo kiri mu bya mbere ku isi mu ngendo z’indege.
Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways Group, Akbar Al Baker, yavuze ko ubufatanye na RwandAir burafungurira amahirwe menshi abakoresha biriya bigo by’indege byombi, bakazabasha gukorera ingendo mu byerekezo byinshi.
Ati “Abanyamuryango ba Privilege Club na Dream Miles bazabasha kwishimira ibyiza byinshi birimo ingendo zo ku rwego rwo hejuru mu byerekezo dufite hirya no hino.”
Kuva RwandAir yatangiza Dream Miles mu 2011, yitabiriwe cyane n’abantu bakora ingendo mu buryo buhoraho.
Abagenzi bahabwa amakarita ari mu byiciro bine, icya mbere ni Emerald ari nacyo abantu batangiriraho.
Ni icyiciro gitanga amahirwe ashobora kubamo itike y’ubuntu n’ibilo 40 by’inyongera by’imizigo, cyangwa akaba yahindurirwa icyiciro cyisumbuye ku itike yaguze, hashingiwe ku ntera umuntu amaze gukora mu ngendo.
Hari Silver ku muntu uba umaze kugira amanota ajyanye n’ingendo yakoze (Tier Miles) 25,000 cyangwa umuntu wakoze ingendo 20 mu mwaka. Ahabwa inyongera y’ibilo 10 ku muzigo we, akaba yanahabwa inyongera ya 25% ku manota ku ngendo akora na RwandAir.
Haza icyiciro cya Gold ku muntu ugize ‘miles’ 50,000 cyangwa wakoze ingendo 40 mu mwaka, agahabwa ibyiza birimo kongererwa amanota 50% ku ngendo akoze na RwandAir n’ibilo 15 by’umuzigo by’inyongera.
Hashobora kwiyongeraho ibindi byiza birimo itike y’indege y’ubuntu, guhindurirwa itike ugahabwa iyisumbuye ku yo waguze no kwakirwa mu cyubahiro ku kibuga cy’indege.
Abakora ingendo nyinshi kurushaho na RwandAir bashyirwa mu cyiciro cya Diamond, ni ukuvuga ababa bageze kuri ‘miles’ 100,000 cyangwa ingendo 60 ku mwaka. Mu bindi bahabwa harimo ibilo 23 by’inyongera by’imizigo ndetse bagahabwa itike muri Business Class nk’igihe umuntu agenda muri Economy.
Iyo umuntu amaze imiyaka ibiri yikurikiranya ari ku rwego rwa Diamond, ahita yongererwaho indi myaka ibiri.