Uwo mwana yitwa Gani Decklan Ngamije hakaba hari hashize amasaha 15 bamushakisha nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto ye atabarizwa.
Amakuru avuga ko uyu mwana yabuze ubwo yari yagiye kwiga ku kigo Glory Academy.
Amakuru Taarifa yahawe n’umubyeyi w’uyu mwana avuga ko mbere y’uko umwana asohoka ikigo we n’abandi bana bagenzi be batatu, bari babanze umupira bakoresheje impapuro na scotch umwarimu wabo abimenye arabahana abajyana ku muyobozi w’ikigo.
Uwo muyobozi nawe yarabahannye ababwira ko baza kuza kugaruka nyuma yo gufata ifunguro rya saa munani kandi bagakomeza ibihano.
Nibwo umwana yagize ubwoba bitewe nuko yarasanzwe yarabwiye ababyeyi be ko hari abarimu babakubita ndetse bababwira nabi.
Umwana yaje gutinya kongera gusubira ku muyobozi w’ishuri asohoka ikigo ashaka gutaha amasaha yo gutaha atageze.
Kubera ko asanzwe ataha n’imodoka yaje kuyoba inzira imutahana ndetse imvura iza kugwa ari nyinshi bituma bumwiriraho.
Imvura yahise amasaha yicumye umwana aza kwisanga ari mu gishanga kiri hagati ya Gisozi na Gatsata.
Nyuma yaje guhura n’abana bo ku muhanda baramusagarira bamwambura imyenda yari afite yose bamusigira ikabutura ndetse bamuta mu mazi y’umugezi wa Nyabugogo ariko aza koga arambuka.
Yageze hakurya ku gice cya Gatsata asaba umwana yahuye nawe wari hafi yuwo mugezi ko yamutwara iwabo aramwemerera amushyira iwabo baramucumbikira.
Abo babyeyi baje kubona ko uwo mwana ari gushakishwa, baza guhamagara ababyeyi b’uyu mwana bajya kumufata.
Bari bamaze ijoro ryose bamushakisha bari kumwe n’inzego z’umutekano, baza kumubona.
Ababyeyi buriya mwana bashimira uwo ari we wese wagize uruhare mu gutuma umwana wabo aboneka binyuze mu gutanga amatangazo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
Mubo bashimira harimo Polisi na RIB kubera umuhati bashyize mu gushakisha uriya mwana w’imyaka 10 akaba yabonetse ari muzima.