Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda:Umwana W’Imyaka 10 Wari Warabuze Yabonetse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rwanda:Umwana W’Imyaka 10 Wari Warabuze Yabonetse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 March 2024 9:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uwo mwana yitwa Gani Decklan Ngamije hakaba hari hashize amasaha 15 bamushakisha nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto ye atabarizwa.

Amakuru avuga ko uyu mwana yabuze ubwo yari yagiye kwiga ku kigo Glory Academy.

Amakuru Taarifa yahawe n’umubyeyi w’uyu mwana avuga ko mbere y’uko umwana asohoka ikigo we n’abandi bana bagenzi be batatu, bari babanze umupira bakoresheje impapuro na scotch umwarimu wabo abimenye arabahana abajyana ku muyobozi w’ikigo.

Uwo muyobozi nawe yarabahannye ababwira ko baza kuza kugaruka nyuma yo gufata ifunguro rya saa munani kandi bagakomeza ibihano.

Nibwo umwana yagize ubwoba bitewe nuko yarasanzwe yarabwiye ababyeyi be ko hari abarimu babakubita ndetse bababwira nabi.

Umwana yaje gutinya kongera gusubira ku muyobozi w’ishuri asohoka ikigo ashaka gutaha amasaha yo gutaha atageze.

Kubera ko asanzwe ataha n’imodoka yaje kuyoba inzira imutahana ndetse imvura iza kugwa ari nyinshi bituma bumwiriraho.

Imvura yahise amasaha yicumye umwana aza kwisanga ari mu gishanga kiri hagati ya Gisozi na Gatsata.

Nyuma yaje guhura n’abana bo ku muhanda baramusagarira bamwambura imyenda yari afite yose bamusigira ikabutura ndetse bamuta mu mazi y’umugezi wa Nyabugogo ariko aza koga arambuka.

Yageze hakurya ku gice cya Gatsata  asaba umwana yahuye nawe wari hafi yuwo mugezi ko yamutwara iwabo aramwemerera amushyira iwabo baramucumbikira.

Abo babyeyi baje kubona ko uwo mwana ari gushakishwa, baza guhamagara ababyeyi b’uyu mwana bajya kumufata.

Bari bamaze ijoro ryose bamushakisha bari kumwe n’inzego z’umutekano, baza kumubona.

Ababyeyi buriya mwana bashimira uwo ari we wese wagize uruhare mu gutuma umwana wabo aboneka binyuze mu gutanga amatangazo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Mubo bashimira harimo Polisi na RIB kubera umuhati bashyize mu gushakisha uriya mwana w’imyaka 10 akaba yabonetse ari muzima.

TAGGED:featuredIshuriNyabugogoUmubyeyiUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kaminuza Y’u Rwanda Igiye Gutangiza Ishami Ryigisha Gukora Inkingo
Next Article Kagame Yageze i Luanda Mu Ruzinduko Rw’Akazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?