Ni ibyemezwa n’Urwego rwasigariye ruburanisha imanza zasizwe n’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, n’urwari rwashyiriweho Yugoslavia.
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa, IRMCT byemeje ko Ryandikayo na Charles Sikubwabo bapfuye, bakaba bari bari ku rutonde rw’abantu bashakishwaga kubera uruhare bakekwagaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Abo babiri nibo bari basigaye mu bakomeye bashakishwaga kubera uruhare bakekwagaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi batari barafashwe.
Uheruka gufatwa ni Fulgence Kayishema afatiwe ahitwa Paarl muri Africa y’Epfo; uwari warafashwe mbere ye ni Kabuga Felisiyani wafashwe taliki 16 Gicurasi, 2020.
Ratko Mladić nawe wa nyuma washakishwaga mu bakoze ibyaha muri Yugoslavia yafashwe tariki 31, Gicurasi 2011.
Charles Sikubwabo wabaye umusirikare muri Ex-Far aza kuba Burugumestre wa Gishyita muri Kibuye avuye mu gisirikare.
Yakekwagwaho uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce dutandukanye tw’ahahoze ari Kibuye no mu Bisesero.
Yahunze u Rwanda ajya i Kashusha muri Zaire (DR Congo), nyuma aza gutandukana n’abo mu muryango we, bo bagaruka mu Rwanda, we akomereza muri Centrafrica nyuma aza kujya muri Tchad.
Bivugwa ko aho muri Tchad ari ho yapfiriye mu mwaka wa 1998 ashyingurwa mu mva itariho ikimenyetso i N’djamena.
Iyo mva ngo yaje kunyagirwa irangirika.
Undi witwa Ryandikayo na we yavukiye muri Komine Gishyita, muri Kibuye akaba yari umucuruzi.
Yari akurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kibuye.
Nawe yahungiye muri Zaire, ubwo habagaho intambara, aza gukomeza ajya muri Congo Brazzaville, nyuma ngo aza kujya mu mutwe wa FDLR.
Iperereza ryakozwe kuri uyu mugabo ryerekanye ko yahunze ubuzima bwe butameze neza, yageze muri Zaire birushaho kuba bibi, nyuma amaze kujya muri FDLR ngo batumijweho i Kinshasa mu mwaka wa 1998 ahageze aza kuharwarira arahagwa.
Kuva mu mwaka wa 2020, Ibiro by’Umushinjacyaha wa IRMCT byashakishaga abantu umunani bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi nn’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha.
Uretse Félicien Kabuga wafatiwe i Paris, mu Bufaransa mu mwaka wa 2020, na Fulgence Kayishema wafatiwe muri Africa y’Epfo mu mwaka wa 2023 bombi bakaba bakiriho, abandi barapfuye.
Abapfuye ni Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo.
Ifoto Ibanza: Charles Sikubwabo