Abakuru b’ibihugu bigize SADC, binyuze mu nama bakoze mu buryo bw’ikoranabuhanga, biyemeje gukomeza gufasha Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu rugamba ihanganyemo na M23.
Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzania akaba anayoboye uyu muryango mu bijyanye na Politiki, Ingabo n’umutekano niwe wari uyopboye iyi nama.
Perezida wa Malawi Dr. Lazarus McCarthy Chakwera, Hakainde Hichilema, Perezida wa Zambia, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Felix Tshisekedi wa Congo bari mubayitabiriye.
Suluhu yavuze ko bazakora ibishoboka byose bagakomeza gufasha DRC mu ntambara iri kurwana na M23, avuga ko ubufatanye bw’abaturage ba SADC n’aba DRC bukomeye.
Muri iyi nama kandi bihanganishije Afurika y’Epfo, Congo, Malawi na Tanzania zatakaje abasirikare benshi ku rugamba bahanganyemo na M23.
Intambara M23 iri kurwana na DRC imaze imyaka itatu kuko yatangiye mu mwaka wa 2022.
Kuva yatangira imaze kugwamo abantu benshi, abandi bavanwa mu byabo barahunga.
Haba M23 haba no ku ngabo bahanganye, buri ruhande rwatakaje abasirikare barimo na 14 ba Afurika y’Epfo baherutse kugwa mu mirwano yabereye mu Mujyi wa Goma.
Abasirikare batatu ba Malawi nabo bahasize ubuzima.