Salva Kirr Arakomereza Mu Burundi No Muri DRC

Perezida wa Sudani y’Epfo Slva Kirr akaba ari nawe uyoboye Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ategerejwe i Gitega aho ari bugere avuye i Kigali. Nyuma ya Gitega azakomereza i Kinshasa.

Ni mu ruzinduko rugamije gusubiza mu buryo umubano hagati y’ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga bigari, uyu mubano ukaba ugeze aho intambara ishobora kurota niba nta gitangira ibayeho.

Kuri uyu wa Kane taliki 22, Gashyantare, 2024 nibwo Kirr yageze i Kigali yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta.

Yaje guhura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame baganira ku mutekano muke uri mu Karere n’icyakorwa ngo ibintu bisubire mu buryo.

- Kwmamaza -

Itangazo ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 23, Gashyantare, 2024 ryavuze Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko kugira ngo amahoro agaruke mu buryo burambye ari ngombwa ko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe i Luanda n’i Nairobi bikurikizwa.

Iyo urebye uko ibintu byifashe mu mpera z’iki cyumweru, ubona bisa n’aho ibintu bishobora gusubira mu buryo, byibura mu rugero runaka, kubera ko na Perezida wa DRC Felix Tshisekedi yaraye atangarije ku bitangazamakuru bya Leta ko ibyo gutera u Rwanda atakibikomeje.

Yavuze ko gucisha ibintu mu biganiro by’amahoro ari byo bihuje n’ubwenge kurusha intambara.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko mu Cyumweru gitaha Tshisekedi azahura na Perezida wa Angola Joao Lorenco bakaganira kuri iki kibazo.

Iby’ibiganiro by’amahoro byari biherutse kugarukwaho mu itangazamakuru ryabitangaje nyuma y’amakuru yari yarigezeho avuga ko biri gusabwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Bamwe mu bajyanama ba Tshisekedi bamubwiraga ko inzira y’ibiganiro ari yo yaba nziza kurusha iy’intambara ariko we akavuga ko ibyo byakunda ari uko GUSA u Rwanda ruvanye ingabo zarwo muri DRC.

Icyakora u Rwanda rwo rwahakanye kuva kera ko ruhafite ingabo ndetse ko ibibazo bya DRC bireba abayituye n’ababayobora, ko ntaho Kigali ihurira nabyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version