Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sanlam General Insurance Yahawe Umuyobozi Mushya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Sanlam General Insurance Yahawe Umuyobozi Mushya

admin
Last updated: 27 July 2021 7:23 pm
admin
Share
SHARE

Betty Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sanlam General Insurance mu Rwanda, ikigo gikomeye kandi gifite isoko rinini mu bijyanye na serivisi z’ubwishingizi mu gihugu.

Sanlam General Insurance na Sanlam Life Insurance ni amashami ya Sanlam Group, ikigo cyo muri Afurika y’Epfo.

Sayinzoga yasimbuye Fiacre Godard Birasa wayoboraga Sanlam General Insurance. Iri ni ryo shami usagamo ubwishingizi bw’ibinyabiziga, nka kimwe mu byishingirwa kurusha ibindi mu Rwanda.

Sanlam mu Rwanda igizwe n’icyahoze cyitwa SORAS cyahinduriwe izina nyuma yo guhuzwa na SAHAM Rwanda Ltd, mu mwaka wa 2019.

Sayinzoga yahawe izi nshingano mu gihe urwego rw’ubwishingizi rukeneye amavugurura akomeye, bijyanye n’ibihe bitoroshye by’ubukungu.

Urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda ariko rurimo amahirwe atarabyazwa umusaruro, bijyanye n’uko mu mwaka ushize wa 2020 ikigero cy’ubwitabire mu bwishingizi cyari 2.8%. Icyifuzo cyari ko uwo mwaka warangira nibura bugeze kuri 3.5%.

Sayinzoga afite ubunararibonye mu bijyanye n’imari cyane yane mu micungire y’abakozi n’ubwishingizi.

Guhera mu 2009 yakoraga muri Banque Populaire du Rwanda kugeza mu 2012, ari umuyobozi ushinzwe abakozi.

Yaje kujya mu kigo gikora ubugenzuzi cya PriceWaterhouseCoopers (PwC) kugeza muri Nyakanga 2014, ajya kuba umuyobozi ushinzwe abakozi muri Prime Insurance kugeza mu 2015.

Yagizwe Umuyobozi mukuru wa Prime Life Insurance kugeza mu mwaka wa 2017 ubwo yagirwaga Umuyobozi mukuru wa Saham Assurance.

Mu 2019 Saham na SORAS byaje kwihuza, bihinduka Sanlam.

Kuva muri Mutarama 2020 Sayinzoga yari umwe mu bagize itsinda rikurikirana ukwagura no guhuza ibikorwa bya Sanlam (Business Integration Team).

TAGGED:Betty SayinzogafeaturedSanlam General InsuranceSanlam Group
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Botswana Yohereje Abasirikare Muri Mozambique
Next Article Kudasinzira Neza Mu Ijoro Bishobora Kukwirukanisha Ku Kazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?