Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Saudi Arabia: Ihuriro Rikomeye Ry’Ibiyobyabwenge Mu Burasirazuba Bwo Hagati
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Saudi Arabia: Ihuriro Rikomeye Ry’Ibiyobyabwenge Mu Burasirazuba Bwo Hagati

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 September 2022 2:54 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itangazamakuru ryo muri Saudi Arabia riratabaza rivuga ko iki gihugu cyamaze guhinduka ihuriro n’isoko ry’ibiyobyabwenge bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ni ikibazo  gikomeye k’uburyo hari umuryango w’abantu bane baherutse gupfa batwitswe na nyirurugo nyuma yo gukoresha ku kigero gikomeye ikiyobyabwenge kitwa Shabu( niko iwabo bakita). Ni ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa methamphetamine.

Muri Mata, 2022 hari umugabo wahaze ibiyobyabwenge afate inzu ye yari irimo umugore n’abana arayishumika bose barakongoka.

Yabikoze habura amasaha make ngo we n’abo mu muryango we bafate ifunguro ry’umunsi rifatwa ku mugoroba wa buri munsi mu minsi igize igisibo.

Ni ifunguro bita Iftar.

Itangazamakuru rya Saudi Arabia rivuga ko ubu bwami buri guhinduka ihuriro ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge n’izindi nkozi z’ibibi.

Hagati aho kuri uyu wa Gatatu Taliki 31, Kanama, 2022, Polisi y’ubwami bwa Saudi Arabia yafashe ibinini miliyoni 47 by’ikiyobyabwenge kitwa amphetamine.

Byari bihishwe mu mifuka irimo ifu y’ingano yari ihunitswe mu nzu nini iri mu Murwa mukuru wa Saudi Arabia witwa Riyadh.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Karere Saudi Arabia iherereyemo bavuga ko ibiyobyabwenge biyirangwamo bituruka cyane cyane muri Lebanon no muri Syria.

CNN(Cable News Network) yanditse ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge gikomereye Saudi Arabia cyane k’uburyo ari ngombwa ko isi yose igihagurukira kuko gishobora no kuzaba impamvu y’ibikorwa by’iterabwoba.

Ubwo abanyamakuru b’iki kinyamakuru cy’Abanyamerika bahamagaraga abo mu Biro bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bishinzwe ubufatanye mpuzamahanga ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo nta gisubizo bahawe.

Hari amakuru avuga ko ibiyobyabwenge biherutse gufatirwa muri Saudi Arabia biramutse bihawe agaciro, byaba bifite aka Miliyari $1.1.

Ubwami bwa Saudi Arabia busabwa gushyira imbaraga mu gucunga imipaka kugira ngo habeho gukumira ko ibiyobyabwenge byakomeza kwinjira muri kiriya gihugu kiri mu bikize ku bikomoka kuri Petelori kurusha ibindi ku isi.

TAGGED:ArabiaIbiyobyabwengeSaudi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Tweet’ Yanditse Nabi Igiye Kujya Ikosorwa
Next Article Rusizi: Babasezeranyije Imirima, Bagiye Kubaza Ibyayo Babaha Amasabune!
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?