Sen Me Evode Uwizeyimana Yibukije Abayobozi Icyakorwa Ngo Umuntu Adatakarizwa Icyizere

Senateri Me Evode Uwizeyimana ubwo yasabwaga kuvuga niba abona nta mico y’inzaduka igaragara mu bayobozi nk’uko biri muri benshi mu rubyiruko yavuze ko hari ikintu amaze kubona kandi gishingiye no ku biva mu bushakashatsi burimo n’ubwakozwe na Transparency International Rwanda cyo gukoresha nabi ububasha bahabwa n’umwanya bafite.

Uwari uyoboye ibiganiro byahuje abayobozi n’abahoze ari bo bose bibumbiye muri Unity Club Madamu Isheja Sandrine yabajiije Senateri Me Evode Uwizeyimana niba asanga mu bayobozi nta mico y’inzaduka ihagaragara.

 Sen Me Evode Uwizeyimana yavuze ko kimwe mu bintu abona bitaranoga, ari ugukoresha neza ububasha abayobozi bahawe.

Yavuze ko akenshi imyitwarire idahwitse mu bayobozi irimo no guhoza ku nkeke abakobwa, abagore bashaka cyangwa bafite akazi iterwa no kutamenya kunyurwa, abantu bagashaka gukoresha inzura y’ubusamo iganisha mu ugukira byihuse.

- Advertisement -

Ati: “ Twaba abanyakuri gute no kwirinda gutakarizwa icyizere?…”

Evode yakomoje no kuri discipline ndetse yemeza ko burya ‘iyobora’ ibintu byose.

Mu ugukomeza ikiganiro cye, Senateri Me Evode yanenze ko hari bamwe bakora iminsi mikuru cyangwa indi minsi irimo no gushyingura bagakoresha amafaranga menshi kandi we abona ko bidakwiye.

Ati: “ Hari ibintu mbona birimo extravagance. Ni gute umuntu afata loan yo gushyingura?’

Akavuga ko hari abantu bafata umwenda wa Banki wo kugira ngo bohereze umugore kubyarira muri Amerika kandi mu Rwanda hari ibitaro bya Faysal byamubaga.

Uyu muhanga mu by’amategeko avuga ko hari ubwo  umuntu afata uwo mwenda yigana umuturanyi we wohereje umugore we iyo mu mahanga kandi wenda batanganya ubushobozi, iyo nayo ikaba ari imico abona ko itari ikwiye.

Avuga icy’ingenzi ari uko umuntu atera imbere binyuze mu cyuya yabize ahubwo ngo ikibazo ni uko hari abayobozi bamwe na bamwe bashaka gukira binyuze mu nzira y’ubusamo.

Sen Me Uwizeyimana yagiriye inama abandi bayobozi ko bagombye kwiga kunyurwa.

Kutanyurwa kandi ngo biri mu butuma abayobozi bamwe bakora ibyaha, bityo abasaba kureka iyo myumvire.

Iki kiganiro kiri kubera mu Nteko ishinga amategeko cyatangijwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame.

Inteko yaguye ya Unity Club Intwararumuri yateranye kuri iyi nshuro ni iya 15.

Undi watanze ikiganiro ni Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana.

Yashimiye inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere n’Abanyarwanda muri rusange k’umuhate wabo mu gushimangira amahitamo y’igihugu  yo gukomeza kuba umwe no kudaheranwa.

Yibukije abanyamuryango amahame atatu agomba gushingirwaho kugira ngo icyerezo u Rwanda rwahisemo cyo kubaka.

Ayo mahame ni kuba umwe, gukora neza inshingano no kureba kure.

Ikiganiro cye cyari gifite umutwe ugira iti: “Ishusho y’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda mu gihe turimo n’icyerecyezo cy’ejo hazaza’’.

Madamu Jeannette Kagame watangije iri huriro yavuze ko Unity Club ari ihuriro ryerekana ko Abanyarwanda bose bakorana mu nyungu  z’igihugu kandi ngo kirazira ko umuntu akurura yishyira.

Avuga ko igikorwa mu Rwanda ari ugushakira hamwe ibisubizo kuko kutumvikana u Rwanda rwasanze ntacyo byageza ku gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version