Sena y’u Rwanda yakiriye inzego za Siporo zihagarariwe na Minisiteri yayo ngo baganire ku bibazo biri muri Siporo mu Rwanda muri rusange n’umupira w’amaguru by’umwihariko. Senateri Marie Rose Mureshyankwano yasabye FERWAFA guca ikitwa ‘gutegura’ kuvugwa mu mupira w’amaguru
Inama yabaye kuri uyu wa Gatatu yari nyunguranabitekerezo ikaba yarateguwe na Sena y’u Rwanda.
Sen Mureshyankwano Marie Rose Yabajije inzego bireba aho zigeze zirwanya ibyo yavuze ko byitwa ’Gutegura’.
Uko ‘gutegura’ ni ijambo rikoreshwa cyane mu mupira w’amaguru.
Mureshyankwano ati: “Ikipe ishobora gutsinda habayemo amanyanga kuko umuntu ashobora gutsinda hakoreshejwe amanyanga ariko yagera mu marushanwa mpuzamahanga agatsindwa.”
FERWAFA ngo izi iki kibazo…
Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Mugabo Olivier yabwiye Abasenateri ko iki kibazo ‘kizwi kandi kiri mu bimunga umupira w’amaguru’ ku isi.
No mu Rwanda ngo birahari kandi hari ibyagejejwe mu bushinjacyaha kubera ko byagizwe ibirego.
Nizeyimana ati: “Hari aho tugeza duhana n’aho tugeza dushaka ibimenyetso. Hari ibyo abakozi batemerewe cyangwa se badafitiye ubushobozi.”
Avuga ko hari ibiterwa n’abasifuzi akongeraho ko muri rusange bigoye ko umukino warangira nta ‘gutegura’ bihavuzwe.
Perezida wa FERWAFA avuga ko ari ngombwa kwegera abasifuzi bagahugurwa kandi ngo u Rwanda rukeneye na VAR ngo ice impaka.
Icyakora ngo iyi irahenze cyane.
Abasifuzu b’inyangamugayo nabo barakenewe.
Perezida wa FERWAFA yazanyemo n’indi ngengo idasanzwe ivugwaho: Ubucuti bw’abayobozi b’amakipe.
Avuga ko hari igihe abayobozi b’amakipe bajya hamwe bakaganira umwe agasaba undi kumuhesha amanota atatu kubera ko amerewe nabi.
Kuri iyi ngingo ngo biragoye kubirwanya kubera ko no kubibona ibimenyetso bitoroshye.
Umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko hari gahunda yo kuzakorana inama n’abayobozi b’amakipe bakaganirizwa uko iyo migirire yacika.