Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena yahamagaje Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, kugira ngo asobanure ingamba za Guverinoma zo gukemura ibibazo bigaragara mu rwego rw’ubworozi, birimo izamuka ry’ibiciro by’ibiryo by’amatungo.
Ibi byemejwe ku wa Mbere, tariki ya 02, Werurwe, 2026 mu nama rusange ya Sena yasuzumaga raporo yakozwe nyuma y’ingendo abagize Sena bagiriye hirya no hino mu gihugu basuzuma uko iterambere ry’ubworozi rihagaze.
Raporo igaragaza ko habayeho gutinda mu kugeza ku borozi intanga z’inka zari ziteganyirijwe kuzamura ubwiza bw’icyororo, ibura ryazo rikaba ryaratewe ahanini n’ibura rya azote ikoreshwa mu kuzirinda kwangirika no kuzitwara.
Abasenateri basanze kandi hari ubuke bw’intanga zigera mu Burengerazuba bw’u Rwanda muri Nyamasheje na Rusizi bitewe n’uko nta drones zigera yo.
Si izo ndege zitahagera gusa ahubwo n’imodoka zagombye kuzunganira nazo ntizigera yo kubera imihanda mibi igana ahantu hitaruye.
Abasenateri banagaragaje ko politiki yo kororera mu biraro (zero-grazing) idashyirwa mu bikorwa uko yateganyijwe, kuko hakigaragara amatungo yahurwa, akaragirwa mu gasozi.
Ikindi basanze Minisitiri w’Intebe akwiye kuzaza gutangaho ibisobanuro ni uburyo nta mabwiriza ashyiraho imiti y’amatungo n’imikorereshereze yayo irashyirwaho.
Ku bijyanye n’ubwishingizi bw’amatungo, banenze ko bwishyura gusa igihe itungo ryapfuye, ariko ntibwishyure amafaranga yo kurivura.
Banenga kandi ko hari imihanda mito igana ku isoko kandi itameze neza bikabuza aborozi kugeza neza amatungo aho bayagurisha bikabagora.
Ibiciro by’ibiryo by’amatungo nabyo byagaragajwe nk’ikibazo gikomeye, bitewe n’uko ibinyampeke n’ibindi bikoresho by’ibanze biboneka bike mu gihugu kandi ibyo binyampeke bikaba bikenerwa n’abantu.
Hari n’ikibazo cy’uko kugenzura ubuziranenge bw’inganda zikora ibiribwa by’amatungo nabyo hari ibyo binengwa.
Senateri Marie-Rose Mureshyankwano yavuze ko umubare w’amatungo wiyongera kandi y’ubwoko butandukanye, ariko kuziha ubwishingizi bigatenguha aborozi.
Ati: “Iyo itungo rifite ubwishingizi ripfuye, sosiyete y’ubwishingizi ni yo igenzura icyateye urupfu, kandi akenshi ivuga ko nyiraryo yagize uruhare mu rupfu kugira ngo itishyura.”
Yongeyeho ko icyo aborozi ari uko hajyaho urwego rwigenga rwemeza impamvu nyakuri y’urupfu rw’itungo.
Senateri Fulgence Nsengiyumva yavuze ko ibiryo by’amatungo bigihenze, nubwo hari aborozi bagerageza kubyikorera ubwabo.
Ku bijyanye na serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo, Senateri Télesphore Ngarambe yagaragaje ko ubushobozi bwa laboratwari butangana mu gihugu.
Yavuze ko hari laboratwari eshanu z’ubuvuzi bw’amatungo, ebyiri muri zo ziri mu Ntara y’Uburasirazuba, mu gihe Intara y’Amajyaruguru idafite n’imwe.
Aborozi bababwiye ko hari igihe amatungo apfa kubera gutinda kubona ibisubizo by’ibizamini, bitewe n’intera ndende.
Yongeyeho ko hari imiti imwe y’amatungo itazwi inkomoko yayo.
Senateri Adrie Umuhire yavuze ko basanze hari aborozi binubira imiti ihenze kandi itujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Hari imiti ihenze ariko itujuje ibisabwa. Aborozi batubwiye ko imiti yica uburondwe akenshi iba itujuje ubuziranenge, ndetse ishobora gutera ubuhumyi.”
Yanavuze ko hari aborozi bamwe mu Mujyi wa Kigali batemererwa gusana cyangwa kuvugurura ibiraro byabo.
Senateri Jean-Pierre Dusingizemungu yasabye ko hashyirwa imbaraga mu bworozi bw’umwuga no korora amatungo magufi.
Asanga ayo matungo atanga umusaruro ufatika iyo yorowe neza.
Na Senateri Alvera Mukabaramba yagaragaje impungenge ku igenzura ry’imiti y’amatungo, avuga ko hakwiye kubaho urwego rushinzwe imiti y’amatungo nk’uko hari urushinzwe imiti y’abantu.
Ibyo byajyanirana n’uko uru rwego rwajya rusuzuma na za farumasi iyo miti igurishirizwamo ngo harebwe niba nazo zikora mu buryo bwemewe n’amategeko.
Senateri Cyprien Niyomugabo na we ahuza na mugenzi we Prod Dusingizemungu, akemeza ko hakwiye gutezwa imbere ubworozi bw’amatungo magufi nk’inkwavu, ashobora gufasha mu kongera umutekano mu biribwa.
Yavuze ko hari abatarasobanukirwa akamaro k’inyama z’amatungo magufi, bagahitamo inyama z’inka.
Politiki y’ubworozi mu Rwanda ivuga ko mu myaka iri imbere u Rwanda ruzateza imbere ubworozi bw’inkwavu, inkoko, ingurube n’amafi kugira ngo ayo maatungo abe ari yo atanga inyama.
Uretse ibimasa, ubusanzwe inka zizaba izo gutanga amata.
Ku bufatanye na Brazil, mu Bugesera hari kubakwa uruganda n’ikigo byo guteza imbere ubworozi bw’ibimasa ngo bibe ari byo bizajya bitanga inyama.

Gahunda yiswe Girinka yashyizweho na Leta igamije kongera ubworozi bw’inka no kuzamura umusaruro w’inyama n’amata uri mu byatumye inka zikomeza kuba itungo rikomeye mu bworozi bw’u Rwanda.
Korora ihene n’intama nabyo biri ku rwego rwiyongera, cyane mu cyaro.
Inyama z’ihene cyangwa z’intama zifite isoko ryagutse cyane cyane mu mijyi aho abantu bazirya bazimanuza inzoga.
Umusaruro w’inyama z’ingurube uri kuzamuka, cyane cyane mu migi n’uturere dufite ubucuruzi bwinshi, icyakore kuzorora bisaba byinshi kuko zikenera kurya ibiryo biseye neza kandi bikize ku ntungamubiri bityo bigahenda aborozi bataragira amikoro ahamye.
Inyama z’inkoko ziri ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, kandi ni kimwe mu bigize umusanzu munini mu musaruro w’inyama rusange.

Korora inkoko biroroshye, bifite isoko ryagutse kandi bihendutse kurusha korora amatungo manini, inkoko kandi zifite akamaro mu kugabanya imirire mibi mu bana.

