Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sena Yemeje Ishingiro Ry’Umushinga W’Itegeko Rishya Ry’Amatora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Sena Yemeje Ishingiro Ry’Umushinga W’Itegeko Rishya Ry’Amatora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 November 2023 11:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa Mbere taliki 27, Ugushyingo, 2023  yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n° 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora.

Iri tegeko ngenga rigenga amatora ryahinduwe kugira ngo amatora azashobore gukorwa mu buryo buhuje n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 75 iteganya ko amatora y’Abadepite akorerwa umunsi umwe n’aya Perezida wa Repubulika.

Ubwo Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Oda Gasinzigwa yatangazaga iby’uyu mushinga yavuze ko guhuza aya matora bizafasha mu kwirinda gutagaguza amafaranga yari asanzwe akoreshwa muri buri matora, yakorwaga ukwayo.

Icyo gihe hari nyuma yo kurahirira kuba Perezida wa Komisiyo y’amatora asimbuye Prof Kalisa Mbanda watabarutse kubera uburwayi.

Yarahiriye mu Rukiko rw’ikirenga.

Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko inzego zibifitiye ububasha nizibyemeza, bizafasha u Rwanda kuzigama Miliyari Frw 7 kandi n’umwanya wo gutegura no gutora nyirizina ukazakoreshwa neza.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Mbere tariki 30, Mutarama, 2023 iyobowe na Perezida Paul Kagame niyo yashyize Oda Gasinzigwa muri izi nshingano.

TAGGED:AmatorafeaturedGasinzigwaItegeko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Rwivanga Yavuze Icyo RDF Ikora Ngo Amahoro Arambye Agaruke Aho Yabuze
Next Article FARDC Yasubiranyemo Na Wazalendo Bararasana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?