Senateri Mupenzi YEGUYE

Ku rubuga rw’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda handitse ko Perezida wa Sena y’u Rwanda yaraye yakiriye ibaruwa y’ubwegure bwa Senateri Mupenzi George ku mpamvu ze bwite.

Iyo baruwa yageze mu Biro bya Perezida wa Sena kuri uyu Kane taliki 06, Kamena, 2024.

Mugenzi yahise akurwa no ku rubuga rw’Abasenateri b’u Rwanda rugaragara kuri website ya Sena.

Senateri Mupenzi yagiye muri Sena mu mwaka wa 2019.

Amakuru avuga ko uyu munyacyubahiro Polisi yamusanze atwaye imodoka kandi yanyoye umusemburo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version