Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Senateri Nkusi Juvénal Aratabariza Koperative Y’I Muhanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Senateri Nkusi Juvénal Aratabariza Koperative Y’I Muhanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 January 2024 6:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uhagaraririye itsinda ry’iterambere n’imari muri Sena y’u Rwanda Senateri Nkusi Juvénal avuga ko hari Koperative mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga igiye kurunduka. Asaba ubuyobozi bwa RCA n’ubw’Akarere kuyitabara kuko yatangiranye abanyamuryango 1800, ubu ifite abagera kuri 20.

Nkusi avuga ko iki ari ikibazo kigomba guhagurukirwa, hakarebwa impamvu z’uko gusenyuka kugira bitazaba no mu zindi Koperative.

Iki cyifuzo cye yakigejeje  ku bayobozi ba RCA(ni Ikigo cy’igihugu kita ku Makoperative) n’abayobozi mu Karere ka Muhanga mu nama yabahuje ngo bigire hamwe uko Koperative z’i Muhanga zihagaze mu iterambere.

Ati: ”Iki ni ikibazo inzego zigomba kwitaho, zigahagurukira imikorere y’Amakoperative kugira ngo adahomba.”

Hon Nkusi avuga ko iyo ibikorwa bya Koperative bisinziriye bihombya abanyamuryango, kuri we kandi umubare w’abaturage baba mu makoperative ugomba kujyanirana n’inyungu bayakuramo.

Mu gihe Nkusi asaba ko hari Koperative ifashwa kuzanzamuka, ku rundi ruhande,  hari indi(nayo y’i Muhanga) ivugwamo icyenewabo mu buyobozi.

Kandi ubuyobozi bwa RCA bwavugiye muri iriya nama ku buyizi buzi n’icyo kibazo.

Umuyobozi mukuru wa RCA Dr Mugenzi Patrice avuga ko bafite ingero za Koperative iyobowe n’abantu bo mu muryango umwe ku buryo umwana asimburana na Nyina ku buyobozi.

Dr. Mugenzi yagize ati:  “Hari Koperative abantu bo mu muryango umwe bahinduye akarima kabo, ibi ni ikibazo twifuza guca mu makoperative.”

Avuga ko imiyoborere nk’iyo idashobora guteza imbere abanyamuryango ba Koperative ahubwo ko ibasubiza inyuma bagahombya.

Mu magambo ye, Dr. Patrice Mugenzi avuga ko ibi bigomba guhinduka.

Bagenzi bacu bakorera UMUSEKE mu Karere ka Muhanga bavuga ko bafite amakuru avuga ko hari izindi Koperative zangiwe guhabwa ibyangombwa kubera ko RCA yazisabye kubanza gukemura icyo kibazo yazumvisemo.

Itegeko ryemerera RCA kugenza ibyaha bikorerwa mu Makoperative ariko ikabikora ku bufatanye buziguye na RIB.

TAGGED:featuredKoperativeMuhangaNkusiSenateri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda ‘Rushobora” Kuzasubiza Ubwongereza Amafaranga Yari Agenewe Abimukira
Next Article RDF Yongerereye Abasirikare Bayo Ubumenyi Buhambanye Mu Kazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?