Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 January 2026 1:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
FIFA yatangiye kujya yerekana imikino ya Shampiyona y'umupira w'amaguru w'abagore mu Rwanda.
SHARE

FERWAFA yamenyesheje amakipe yo muri Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere ko guhera kuri uyu wa Gatandatu Tariki 17, Mutarama, 2026, FIFA iratangira kwerekanira iyi shampiyona ku rubuga rwayo rwitwa FIFA +.

Biratangirana n’imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’abagore yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17, Mutarama 2026 ku bibuga bitandukanye.

Biteganyijwe ko kuri buri munsi w’umukino, hazajya herekanwa imikino ibiri yatoranyijwe.

Bigamije kuzamura umubare w’abareba iyi Shampiyona, kugaragaza impano z’abagore bakina umupira w’amaguru no kureshya abafatanyabikorwa.

Zimwe ntego zo kwereka iyi Shampiyona harimo kongera umubare w’abakurikirana Rwanda Women’s Super League imbere mu gihugu, mu Karere no kumenyekanisha iyi shampiyona ku rwego mpuzamahanga.

Harimo kandi gutanga umusanzu mu Iterambere ry’ubucuruzi mu buryo bw’umwuga muri shampiyona y’abagore mu Rwanda.

Ku ikubitiro, imikino yatangajwe ko izaherwaho yerekanwa, ni uwa Kamonyi WFC na Bugesera WFC wamaze gutangira kuri Stade ya Ruyenzi hakaza kuba undi uza guhuza Forever WFC na AS Kigali WFC Saa Cyenda z’amanywa kuri Tapis Rouge i Nyamirambo.

Ku wa 25, Mutarama, 2026, na bwo hazerekanwa imikino ibiri nk’uko babimenyesheje amakipe mu ibaruwa babandikiye.

Bazerekana uzahuza Rayon Sports WFC na Nyagatare WFC Saa Cyenda z’amanywa mu Nzove n’uzahuza Bugesera WFC na Macuba WFC Saa sita z’amanywa kuri Stade ya Bugesera.

Ku wa 31, Mutarama, 2026, bazerekana imikino izahuza Forever WFC na Rayon Sports WFC Saa Cyenda kuri Tapis Rouge n’uzahuza Bugesera WFC na APR WFC Saa Saba z’amanywa kuri Stade ya Bugesera ku wa 1, Gashyantare, 2026.

Amakipe azerekanirwa imikino yasabwe kugira ibyo azajya abanza kwitaho birimo gutunganya neza ikibuga, korohereza aberekana umukino, korohereza abasifuzi, kubaha amasaha y’umukino, kumenyesha abatoza n’abakinnyi ko umukino wa bo urebwa na benshi n’ibindi.

TAGGED:AbagoreAmakipeFERWAFAImikinoRwandaShampiyona
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

You Might Also Like

Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?