FERWAFA yamenyesheje amakipe yo muri Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere ko guhera kuri uyu wa Gatandatu Tariki 17, Mutarama, 2026, FIFA iratangira kwerekanira iyi shampiyona ku rubuga rwayo rwitwa FIFA +.
Biratangirana n’imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’abagore yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17, Mutarama 2026 ku bibuga bitandukanye.
Biteganyijwe ko kuri buri munsi w’umukino, hazajya herekanwa imikino ibiri yatoranyijwe.
Bigamije kuzamura umubare w’abareba iyi Shampiyona, kugaragaza impano z’abagore bakina umupira w’amaguru no kureshya abafatanyabikorwa.
Zimwe ntego zo kwereka iyi Shampiyona harimo kongera umubare w’abakurikirana Rwanda Women’s Super League imbere mu gihugu, mu Karere no kumenyekanisha iyi shampiyona ku rwego mpuzamahanga.
Harimo kandi gutanga umusanzu mu Iterambere ry’ubucuruzi mu buryo bw’umwuga muri shampiyona y’abagore mu Rwanda.
Ku ikubitiro, imikino yatangajwe ko izaherwaho yerekanwa, ni uwa Kamonyi WFC na Bugesera WFC wamaze gutangira kuri Stade ya Ruyenzi hakaza kuba undi uza guhuza Forever WFC na AS Kigali WFC Saa Cyenda z’amanywa kuri Tapis Rouge i Nyamirambo.
Ku wa 25, Mutarama, 2026, na bwo hazerekanwa imikino ibiri nk’uko babimenyesheje amakipe mu ibaruwa babandikiye.
Bazerekana uzahuza Rayon Sports WFC na Nyagatare WFC Saa Cyenda z’amanywa mu Nzove n’uzahuza Bugesera WFC na Macuba WFC Saa sita z’amanywa kuri Stade ya Bugesera.
Ku wa 31, Mutarama, 2026, bazerekana imikino izahuza Forever WFC na Rayon Sports WFC Saa Cyenda kuri Tapis Rouge n’uzahuza Bugesera WFC na APR WFC Saa Saba z’amanywa kuri Stade ya Bugesera ku wa 1, Gashyantare, 2026.
Amakipe azerekanirwa imikino yasabwe kugira ibyo azajya abanza kwitaho birimo gutunganya neza ikibuga, korohereza aberekana umukino, korohereza abasifuzi, kubaha amasaha y’umukino, kumenyesha abatoza n’abakinnyi ko umukino wa bo urebwa na benshi n’ibindi.


