Silvio Berlusconi YAPFUYE

Umuherwe Silvio Berlusconi wari umaze iminsi arwaye yapfuye afite imyaka 86 y’amavuko.

Uyu mugabo yari umwe mu bakire b’Ubutaliyani kuko niwe nyiri ikipe ikomeye mu Butaliyani yitwa  Milan AC akagira na radio ndetse na televiziyo.

Yigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani.

Forbes Magazine ivuga ko yari atunze Miliyari $6.1

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters biherutse kuvuga ko uyu mukambwe w’imyaka 86 y’amavuko yari arembeye mu bitaro by’i Milan.

Bersconni yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani guhera taliki 8, Gicurasi, 2008  kugeza taliki 16, Ugushyingo, 2011.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version