Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss yabwiye abanyamakuru bo mu Rwanda ko ntacyo yatangaza ku byerekeranye niba urwego rw’ubutasi bwa Israel Mossad rwararangaye k’uburyo Hamas itera iki gihugu ikahica benshi mu minsi ishize kuko ubu icyo bareba ari ukurwana nayo kugeza bayitsinze, ibindi bikazarebwaho nyuma.
Yabivugiye mu kiganiro yageneye itangazamakuru kivuga ku byago igihugu cye cyahuye nabyo n’uko kiteguye kubyitwaramo.
Amb Weiss avuga ko ibyo Hamas yakoze ari ubwicanyi bukomeye k’uburyo nta gihugu gishobora kubyihanganira.
Abajijwe niba abona nta burangare Mossad yaba yaragize kugeza ubwo abarwanyi ba Hamas binjira mu gihugu nta makuru, Amb Einat Weiss ko atagira icyo abivugaho kuko icyo igihugu cye kimirije imbere muri iki gihe ari ukurana na Hamass kugeza bayitsinze.
Ati: “ Ubu icyo dushaka ni ukwirukana Hamas kuko ibyo yakoze ntawe byashimisha. Tuzarwana na Hamas ndetse n’abayifasha nka Iran”.
Einat Weiss avuga ko igihugu cye kizi neza ko Iran ariyo iri inyuma ya Hamas ndetse na Hezbollah
Avuga ko igihugu cye kiteguye intambara kandi ko kizayirwana igihe cyose n’ibyo bizasaba byose.
Ambasaderi Weiss avuga ko Amerika yamaze guha gasopo uwo ari we wese uzashaka gufasha Hamas ko ashatse yabireka.
Avuga ko abaturage ba Israel bose biyemeje guhagurukira hamwe bakarwana na Hamas kandi ngo nibiba ngombwa ko izarangira burundu.
Ati: “ Turi mu ntambara yatangijwe na Hamas kandi tuzayitwana. Gusa ndavuga ko tutarwana n’abaturage ba Palestine, abo duhanganye nabo ni Hamas.”
Ku rundi ruhande, avuga ko ikibabaje ariko hari ibintu bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bikabiriza ibintu, ariko Israel yo yirinda kugira abo agirira nabi.