Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sinigeze Ngira Inzozi Zo Kujya Mu Gisirikare- CP Kabera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Sinigeze Ngira Inzozi Zo Kujya Mu Gisirikare- CP Kabera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 November 2021 12:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko akiri muto atigeze agira icyifuzo cyo kuzaba umusirikare ariko ngo igihe cyarageze ariyemeza.

Avuga ko yinjiye mu gisirikare kubera ko igihe yari arimo cyabisaba abari bakiri bato.

Yabwiye Ukwezi ko yagiye mu gisirikare afite imyaka 23.

Avuga ko mbere y’uko ajya mu gisirikare cy’Inkotanyi ngo afatanye na bagenzi be kubohora u Rwanda yarigaga kandi ngo yari afite icyifuzo cyo kuzaba umuganga.

Ubwo igihugu cyabohorwaga, yahisemo gukomeza kuba umusirikare, nyuma aza kuba umupolisi.

Ngo ntiyegeze atekereza kubivamo ngo akomeze amashuri ye azabe muganga ahubwo yakomeje mu kazi yari yariyemeje ubwo yajyaga mu gisirikare.

Abajijwe amasomo yakuye kandi n’ubu agikura mu mwuga wo gucunga umutekano, CP John Bosco Kabera yavuze ko icya mbere kiranga abantu bakora muri ziriya nzego ari ‘discipline.’

Ati: “ Icyo waba icyo ari cyo cyose icya mbere ni discipline kugira ngo bigufashe mu myitwarire mu kazi kawe.”

CP John Bosco Kabera akiri umusirikare. Yari kumwe n’abandi basirikare afite icyombo

Avuga ko icyo umuntu wese yifuza kuzaba cyo bimusaba kugikorera .

CP Kabera avuga ko haba mu gisirikare cyangwa muri Polisi inzira yo kugera kucyo wifuza itigeze yoroshywa.

Ngo byose bisaba kwiga, kwitanga no kutagira ibyo wumva ko bizaza mu buryo bworoshye.

Yahaye urubyiruko inama y’uko niba bifuza gukorera igihugu bagombye kwikuramo imvugo y’uko ‘nta myaka ijana’ bazamara ku isi.

Avuga ko iyo ukoze ikintu ukiri muto biguha amahirwe yo kubikuriramo, bikaguha amahirwe  yo gutanga umusanzu wawe ukiri muto, ugifite amaraso mashya.

Ngo bitanga n’amahirwe y’uko umuntu yatera imbere, bityo CP Kabera agashishikariza urubyiruko kwitangira igihugu rugifite imbaraga.

TAGGED:featuredIgisirikareImbaragaInkotanyiKabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kaminuza Mpuzamahanga Y’Ubuzima Mu Bufatanye N’Abahanzi
Next Article Amahoteli Yasabye Guverinoma Kongera Kuyagoboka Ku Nguzanyo Yafashe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?