Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Siporo Igomba Kuba Ubucuruzi-Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Siporo Igomba Kuba Ubucuruzi-Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 December 2024 11:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Nyakubahwa Paul Kagame
SHARE

Perezida Kagame yabwiye abarahiriye inshingano nshya baherutse guhabwa muri Guverinoma y’u Rwanda ko bakwiye kuzirikana ko mu nshingano bahawe harimo n’iyo gushaka amikoro.

Abarahiye ni Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo, Rwego Ngarambe wabaye Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Godfrey Kabera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Perezida Kagame yabwiye abarahiye ko niba baje mu nshingano batabwiwe ko bakwiye no gushaka aho amikoro ava, hari icyo batabwiwe kandi cy’ingenzi.

Ati: “ Abo muri Siporo tugerageza gukora kandi Siporo mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro. Ubu Siporo ni ubucuruzi bushingiye no mu gushaka amikoro”.

Yavuze ko abo muri Minisiteri ya Siporo bakwiye gushakisha uburyo iba isoko y’amikoro kubera ko n’ubusanzwe u Rwanda rwashatse ibikorwaremezo bya Siporo ngo bibe ahantu ho kugororera imitsi ariko habyare n’amikoro.

Kagame kandi yasabye abo muri Minisiteri y’imari n’igenamigambo kuzirikana ko akazi kabo atari ukubara amafaranga ariko gusa, ahubwo ari no kumenya aho aturuka.

Bisa n’aho Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’iya Siporo gukorana kugira ngo ibikorwa remezo u Rwanda rwubatse n’ibyo ruteganya kubaka bizabe isoko yo kubona amafaranga.

Intego ni ugushakisha uko yinjira no kanagena uko asohoka, aho ava hakaba ari ho haba hanini kurushaho nk’uko Perezida Kagame abivuga.

Avuga ko mu mirimo abo bayobozi bahawe nta kigoye, ahubwo ibintu bigorana iyo abantu bashatse ko bigorana, ndetse ngo  ushatse ko byoroha biroroha, washaka ko bikomera nabwo bigakomera ndetse ‘bikagukomerana’.

Kagame avuga ko ari ngombwa ko abantu bavuga ibikenewe, bakabyibukiranya kugira ngo imirimo irusheho kugenda neza.

TAGGED:AmikorofeaturedKagameMukazayireSiporoStade
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amavubi Yatsindiwe i Juba
Next Article Hari Ibyo RRA Isaba Abifuza Icyemezo Cy’Ubudakemwa Mu Gutanga Imisoro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?