Perezida Kagame yabwiye abarahiriye inshingano nshya baherutse guhabwa muri Guverinoma y’u Rwanda ko bakwiye kuzirikana ko mu nshingano bahawe harimo n’iyo gushaka amikoro.
Abarahiye ni Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo, Rwego Ngarambe wabaye Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Godfrey Kabera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi.
Perezida Kagame yabwiye abarahiye ko niba baje mu nshingano batabwiwe ko bakwiye no gushaka aho amikoro ava, hari icyo batabwiwe kandi cy’ingenzi.
Ati: “ Abo muri Siporo tugerageza gukora kandi Siporo mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro. Ubu Siporo ni ubucuruzi bushingiye no mu gushaka amikoro”.
Yavuze ko abo muri Minisiteri ya Siporo bakwiye gushakisha uburyo iba isoko y’amikoro kubera ko n’ubusanzwe u Rwanda rwashatse ibikorwaremezo bya Siporo ngo bibe ahantu ho kugororera imitsi ariko habyare n’amikoro.
Kagame kandi yasabye abo muri Minisiteri y’imari n’igenamigambo kuzirikana ko akazi kabo atari ukubara amafaranga ariko gusa, ahubwo ari no kumenya aho aturuka.
Bisa n’aho Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’iya Siporo gukorana kugira ngo ibikorwa remezo u Rwanda rwubatse n’ibyo ruteganya kubaka bizabe isoko yo kubona amafaranga.
Intego ni ugushakisha uko yinjira no kanagena uko asohoka, aho ava hakaba ari ho haba hanini kurushaho nk’uko Perezida Kagame abivuga.
Avuga ko mu mirimo abo bayobozi bahawe nta kigoye, ahubwo ibintu bigorana iyo abantu bashatse ko bigorana, ndetse ngo ushatse ko byoroha biroroha, washaka ko bikomera nabwo bigakomera ndetse ‘bikagukomerana’.
Kagame avuga ko ari ngombwa ko abantu bavuga ibikenewe, bakabyibukiranya kugira ngo imirimo irusheho kugenda neza.