Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sosthène Munyemana Ukekwaho Jenoside Yasabiwe Gufungwa Imyaka 30
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Sosthène Munyemana Ukekwaho Jenoside Yasabiwe Gufungwa Imyaka 30

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 December 2023 10:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubushinjacyaha mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa bwasabiye Dr.Munyemana Sosthène ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi gufungwa imyaka 30.

Mbere y’uko ubushinjacyaha bumusabira iki gihano Dr.munyemana, bwabwiye inteko iburanisha ko mu kugena cyangwa kumukatira bazareba igihano kimukwiye bakurikije ibyo yakoze bafitiye ku bimenyetso hanashingiwe kandi ko ‘uwari gukiza abantu yagize uruhare mu kubarimbura’.

Dr. Munyemana yari umuganga.

Abashinjacyaha bati: “Ntimwite ku myaka ye cyangwa igihe urubanza rumaze n’imyaka Jenoside imaze ibaye. Kumuhana ni umwanya wo gutuma atekereza ku byo yakoze, no gutuma abo yatumye babura ababo baruhuka kuko ubutabera buba bwakoze akazi kabwo”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubushinjacyaha bwibukije abacamanza ko bwagaragaje igihamya  cy’uko Dr. Munyemana Sosthène yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Bwagaragaje ko Munyemana yatanze ibisobanuro bisa n’ibijijisha ku ngingo zitandukanye zirimo no kuba hari abantu yafungiye muri segiteri kugira ngo bicwe ariko we akaba yaravuze ko yari agamije ko babona aho bihisha.

Bwagaragaje ko Munyemana yitabiriye inama ku wa 7, Mata, 1994 akanayitangamo ibitekerezo afasha gukwirakwiza impuha ko inkotanyi zacengeye mu gihugu, ko zateye zishaka kubabuza umutekano, ko abantu bagomba kwirwanaho.

Abakozi b’ubushinjacyaha kandi bagaragaje ko ayo magambo yatumye benshi bitabira ubwicanyi kuko uwabivugaga yari umunyabwenge wubashywe, umuganga wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha  buvuga ko kuba Munyemana yemera ko abaturage bamutoye ngo ajye muri Komite yo kwicungira umutekano kandi ari zo zategekaga icyo Abatutsi bafashwe bakorerwa,  bivuze ko yagize uruhare rutaziguye mu rupfu rwabo.

- Advertisement -

Umushinjacyaha yavuze ko urebye komite y’umutekano ya Tumba uko yari iteye, yarimo abantu b’ibyihebe gusa kandi biri mu mugambi wo kwica.

Abo ni  uwitwaga Remera, Ruganzu, Mambo, Bwanakeye wari ufite umugore w’Umututsi (byasaga no kwigura) n’abandi.

Hari kandi umutangabuhamya witwa Claire Uwababyeyi wavuze ko abana be biciwe kuri bariyeri bishwe na Munyemana ubwe.

Abatangabuhamya bamushinja ko yajyaga ku marondo ndetse akaba mu bayobozi ba segiteri kuva taliki ya 17 Mata kugeza taliki ya 22 Kamena ubwo yahungaga.

Hagaragajwe ko urebye uko abantu bafungirwaga muri Segiteri bavangavanze byerekana umugambi wo kubica wari uhari kuko wasangaga ngo abagore, abana n’abagabo bose bafungiwe hamwe.

Abatanze ubuhamya kandi bavuze ko abajyaga kwica abagore babanzaga kubafata ku ngufu babafatiye kuri za bariyeri, kandi ngo Munyemana ari mu batangaga amabwiriza y’uko bigomba kugenda gutyo.

Umushinjacyaha Mukuru witwa Me Sophie Havard yagaragaje ko mu mwaka wa  2008 Inkiko Gacaca zakatiye Munyemana  igifungo cya burundu kubera uruhare rwe muri Jenoside, mu byaha byamuhamye harimo n’urufunguzo rwa segiteri ahafungirwaga Abatutsi bahahungiye ariko nyuma bakajya kwicwa.

Yasobanuye ko Munyemana yahawe urufunguzo rwa Segiteri kuko yari afite imbaraga muri Tumba nyuma yo kurwambura Bwanakeye wari konseye.

Dr Munyemana ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha.

Impamvu akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu ni uko yabaye ikiraro gihuza abicanyi n’abicwa kandi yabitekerejeho.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamya Dr Munyemana uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu byaha byibasiye inyokomuntu, n’ubufatanyacyaha muri byo, agahanishwa igifungo cy’imyaka 30.

TAGGED:featuredJenosideMunyemanaSostheneTumbaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibitaro Bya Kibagabaga Bigiye Kuvugururwa Bicungwe N’Abadivantisiti
Next Article Indorerezi Za EAC Zangiwe Kujya Mu Matora Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?