Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sosthène Munyemana Ukekwaho Jenoside Yasabiwe Gufungwa Imyaka 30
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Sosthène Munyemana Ukekwaho Jenoside Yasabiwe Gufungwa Imyaka 30

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 December 2023 10:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubushinjacyaha mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa bwasabiye Dr.Munyemana Sosthène ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi gufungwa imyaka 30.

Mbere y’uko ubushinjacyaha bumusabira iki gihano Dr.munyemana, bwabwiye inteko iburanisha ko mu kugena cyangwa kumukatira bazareba igihano kimukwiye bakurikije ibyo yakoze bafitiye ku bimenyetso hanashingiwe kandi ko ‘uwari gukiza abantu yagize uruhare mu kubarimbura’.

Dr. Munyemana yari umuganga.

Abashinjacyaha bati: “Ntimwite ku myaka ye cyangwa igihe urubanza rumaze n’imyaka Jenoside imaze ibaye. Kumuhana ni umwanya wo gutuma atekereza ku byo yakoze, no gutuma abo yatumye babura ababo baruhuka kuko ubutabera buba bwakoze akazi kabwo”.

Ubushinjacyaha bwibukije abacamanza ko bwagaragaje igihamya  cy’uko Dr. Munyemana Sosthène yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Bwagaragaje ko Munyemana yatanze ibisobanuro bisa n’ibijijisha ku ngingo zitandukanye zirimo no kuba hari abantu yafungiye muri segiteri kugira ngo bicwe ariko we akaba yaravuze ko yari agamije ko babona aho bihisha.

Bwagaragaje ko Munyemana yitabiriye inama ku wa 7, Mata, 1994 akanayitangamo ibitekerezo afasha gukwirakwiza impuha ko inkotanyi zacengeye mu gihugu, ko zateye zishaka kubabuza umutekano, ko abantu bagomba kwirwanaho.

Abakozi b’ubushinjacyaha kandi bagaragaje ko ayo magambo yatumye benshi bitabira ubwicanyi kuko uwabivugaga yari umunyabwenge wubashywe, umuganga wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha  buvuga ko kuba Munyemana yemera ko abaturage bamutoye ngo ajye muri Komite yo kwicungira umutekano kandi ari zo zategekaga icyo Abatutsi bafashwe bakorerwa,  bivuze ko yagize uruhare rutaziguye mu rupfu rwabo.

Umushinjacyaha yavuze ko urebye komite y’umutekano ya Tumba uko yari iteye, yarimo abantu b’ibyihebe gusa kandi biri mu mugambi wo kwica.

Abo ni  uwitwaga Remera, Ruganzu, Mambo, Bwanakeye wari ufite umugore w’Umututsi (byasaga no kwigura) n’abandi.

Hari kandi umutangabuhamya witwa Claire Uwababyeyi wavuze ko abana be biciwe kuri bariyeri bishwe na Munyemana ubwe.

Abatangabuhamya bamushinja ko yajyaga ku marondo ndetse akaba mu bayobozi ba segiteri kuva taliki ya 17 Mata kugeza taliki ya 22 Kamena ubwo yahungaga.

Hagaragajwe ko urebye uko abantu bafungirwaga muri Segiteri bavangavanze byerekana umugambi wo kubica wari uhari kuko wasangaga ngo abagore, abana n’abagabo bose bafungiwe hamwe.

Abatanze ubuhamya kandi bavuze ko abajyaga kwica abagore babanzaga kubafata ku ngufu babafatiye kuri za bariyeri, kandi ngo Munyemana ari mu batangaga amabwiriza y’uko bigomba kugenda gutyo.

Umushinjacyaha Mukuru witwa Me Sophie Havard yagaragaje ko mu mwaka wa  2008 Inkiko Gacaca zakatiye Munyemana  igifungo cya burundu kubera uruhare rwe muri Jenoside, mu byaha byamuhamye harimo n’urufunguzo rwa segiteri ahafungirwaga Abatutsi bahahungiye ariko nyuma bakajya kwicwa.

Yasobanuye ko Munyemana yahawe urufunguzo rwa Segiteri kuko yari afite imbaraga muri Tumba nyuma yo kurwambura Bwanakeye wari konseye.

Dr Munyemana ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha.

Impamvu akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu ni uko yabaye ikiraro gihuza abicanyi n’abicwa kandi yabitekerejeho.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamya Dr Munyemana uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu byaha byibasiye inyokomuntu, n’ubufatanyacyaha muri byo, agahanishwa igifungo cy’imyaka 30.

TAGGED:featuredJenosideMunyemanaSostheneTumbaUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibitaro Bya Kibagabaga Bigiye Kuvugururwa Bicungwe N’Abadivantisiti
Next Article Indorerezi Za EAC Zangiwe Kujya Mu Matora Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?