Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Stromae Agiye Gusohora Indi Album
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Stromae Agiye Gusohora Indi Album

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 January 2022 2:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Paul Van Haver  wamenyekanye ku mazina ya Stromae akaba  afite ababyeyi babiri barimo umwe ukomoka mu Rwanda avuga ko bidatinze azasohora Album yise Multitude.

Yari amaze imyaka myinshi adakora umuziki. Hashize igihe ahagaritse umuziki ajya gukora imideli.

Mbere y’uko ahagarika uriya muziki, hari igitaramo yakoreye mu Rwanda.

Kiri mu bitaramo byakunzwe kurusha ibindi mu byakorewe mu Rwanda mu myaka myinshi ishize.

Muri Werurwe 2022 nibwo Album yise ‘Multitude’ biteganyijwe ko izagezwa ku bakunzi b’umuziki we.

Izaba iriho indirimbo 12.

Ikiganiro cya mbere aherutse kugirana n’ikinyamakuru icyo ari cyo cyose ku isi nyuma yo kuba ahagaritse umuziki, yagihaye Time.

Kuba Time yaramwakiriye akagirana ikiganiro nayo byerekana ko uyu muhanzi ari icyamamare kirenze kuba icy’i Burayi(u Bubiligi, u Bufaransa…) ahubwo ari icyamamare cy’isi yose ndetse no mu bakoresha Icyongereza!

Paris Match yo ivuga ko Stromae yiyemeje kugarukana imbaraga nyinshi kandi ko atazatenguha abafana be.

Imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album azasohora muri Werurwe, 2022 yiyise ‘Santé.’

Kugeza ubu ariko nta zindi ndirimbo ziramenyekana ko ziri kuri iriya album.

Hagati aho biteganyijwe ko hazi concerts eshatu azakorera ahitwa ‘le Palais 12 de Bruxelles, ahitwa  l’Accor Arena i Paris n’ahitwa  l’Afas Live i Amsterdam mu Buholandi.

Nyuma yo gusohora album ye, biteganyijwe ko azakora ibitaramo hirya no hino ku isi kugeza mu mwaka wa 2023 mu gitaramo kizabera mu Bufaransa mu rugaryi ry’uwo mwaka.

TAGGED:featuredMultitudeRwandaStromaeUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa Polisi Ya Mozambique Ari Mu Biganiro N’Ubuyobozi Bwa Polisi Y’u Rwanda
Next Article Umwihariko W’Ibihembo Bigenewe Abazatsinda Muri Miss Rwanda 2022
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibiciro Bya Lisansi Na Mazutu Byazamutse

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Kagame Ari Muri Qatar Mu Kwigira Hamwe N’Abandi Icyarushaho Guteza Imbere Isi

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?