Paul Van Haver wamenyekanye ku mazina ya Stromae akaba afite ababyeyi babiri barimo umwe ukomoka mu Rwanda avuga ko bidatinze azasohora Album yise Multitude.
Yari amaze imyaka myinshi adakora umuziki. Hashize igihe ahagaritse umuziki ajya gukora imideli.
Mbere y’uko ahagarika uriya muziki, hari igitaramo yakoreye mu Rwanda.
Kiri mu bitaramo byakunzwe kurusha ibindi mu byakorewe mu Rwanda mu myaka myinshi ishize.
Muri Werurwe 2022 nibwo Album yise ‘Multitude’ biteganyijwe ko izagezwa ku bakunzi b’umuziki we.
Izaba iriho indirimbo 12.
Ikiganiro cya mbere aherutse kugirana n’ikinyamakuru icyo ari cyo cyose ku isi nyuma yo kuba ahagaritse umuziki, yagihaye Time.
Kuba Time yaramwakiriye akagirana ikiganiro nayo byerekana ko uyu muhanzi ari icyamamare kirenze kuba icy’i Burayi(u Bubiligi, u Bufaransa…) ahubwo ari icyamamare cy’isi yose ndetse no mu bakoresha Icyongereza!
Paris Match yo ivuga ko Stromae yiyemeje kugarukana imbaraga nyinshi kandi ko atazatenguha abafana be.
Imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album azasohora muri Werurwe, 2022 yiyise ‘Santé.’
Kugeza ubu ariko nta zindi ndirimbo ziramenyekana ko ziri kuri iriya album.
Hagati aho biteganyijwe ko hazi concerts eshatu azakorera ahitwa ‘le Palais 12 de Bruxelles, ahitwa l’Accor Arena i Paris n’ahitwa l’Afas Live i Amsterdam mu Buholandi.
Nyuma yo gusohora album ye, biteganyijwe ko azakora ibitaramo hirya no hino ku isi kugeza mu mwaka wa 2023 mu gitaramo kizabera mu Bufaransa mu rugaryi ry’uwo mwaka.