Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Sudani: Hadutse Indwara Kubera Imirambo Idashyinguye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Sudani: Hadutse Indwara Kubera Imirambo Idashyinguye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 August 2023 10:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu miryango itari iya Leta ikorera mu Murwa mukuru wa Sudani uvuga ko ubwinshi bw’imirambo idashyinguye bwatumye haduka indwara mu baturage.

Ikindi kibazo gihari ni uko uburuhukiro bw’ibitaro byo muri Khartoum bwuzuye, hakiyongeraho ko n’imirambo ibubitswemo yatangiye kubora kubera ko henshi nta mashanyarazi ari mu byumba bikonjesha imirambo.

Iyi mpuruza yatangajwe n’Ikigo cy’Abongereza kitwa Save the Children.

Abaganga bo muri Sudani nabo bamaze igihe bavuga ko abantu babapfira mu ntoki ntihaboneke aho gushyira imirambo yabo ari benshi.

Mu bitaro 89 biri muri Khartoum, ibigera kuri 71 ntibikora neza kubera ko ibyinshi byuzuye, ibindi bigakora igice.

Ibikora igice byiganjemo ibigenzurwa  n’abarwanyi bahanganye mu ntambara iri guca ibintu muri Sudani, yatangiye taliki 15, Mata, 2023.

Umwe  mu bavuga rikijyana muri Sudani avuga ko kuba hari imirambo idashyinguye kandi iri hirya no hino ari ikibazo cyugarije abaturage bakiri mu gihugu.

Uretse kuba uburuhukiro bwo hirya no hino bwaruzuye, ikindi kibazo kiyongeraho ni uko abantu bagwa hirya no hino ntibashyingurwe bakomeje kwiyongera.

Imirambo yabo ibora mu buryo bwihuse kubera kudashyingurwa kandi ikaba yandagaye mu gihugu gishyushye cyane.

Wa mugabo twavuze uvuga rikijyana witwa Bashir Kamal Eldin yabwiye RFI ko niba amahanga adahagurutse ngo atabare Sudani, ibibazo ifite muri iki gihe bizikuba inshuro nyinshi.

Imibare ibabaje ivuga ko kuva intambara yatangira; abana 2,435 bishwe cyangwa bakomerekera bikomeye muri iyo ntambara.

TAGGED:AbanafeaturedImiramboIntambaraSudani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Banki Y’Isi Yakomanyirije Uganda
Next Article Rwanda: Irangamimerere Ryo Kuva Mu 1962 Rigiye Gushyirwa Mu Ikoranabuhanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

APR FC Yongeye Gutesha Rayon Igikombe Na Miliyoni Nyinshi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Kenya: Inzovu Yari Ambasaderi W’Inzoga Yitwa Tusker Yapfuye

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

You Might Also Like

Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?