Ingabo za Sudani zirishimira ko zafashe inyubako yose isanzwe ari Ibiro by’Umukuru w’igihugu, zikirukana abagize umutwe wa Rapid Support Force bari bamaze igihe barabujije uwo ari we wese kuhegera.
N’ubwo bigamba iyo ntsinzi, ku rundi ruhande abo bahanganye bo muri RSF baracyafite igice kinini cy’umurwa mukuru, Karthoum, bafashe.
BBC yanditse ko imirwano yatumye iriya nyubako ifatwa yari imaze ibyumweru iba mu buryo bukomeye hagati y’impande zihanganye.
Mu mwaka wa 2023 nibwo abarwanyi ba Rapid Support Force biganjemo Abarabu batavangiye amaraso namba kandi bayobowe na Gen Dagalo barukanye igice bahanganye nacyo, kiva muri iriya nyubako iri rwagati mu Murwa mukuru.

Kongera kwigarurira kiriya gice ni ikintu bamwe bavuga ko ari intsinzi ikomeye kuri izi ngabo ziyobowe na Gen. Abdel Fattah Al-Burhan.
Intambara iri muri iki gihugu yadutse muri Mutarama, 2023 itewe no kutumvikana kw’abasirikare babiri bakuru bari bagize Inama y’inzibacyuho yayoboraga Sudani nyuma y’ihirima ry’ubutegetsi bwa Omar Hassan Ahmad al-Bashir wayoboye Sudani guhera mu mwaka wa 1993 kugeza muri Mata, 2019.
Umuvugizi w’ingabo za Sudani witwa Nabil Abdallah avuga ko igisirikare avugira cyafashe n’ahantu haherereye za Minisiteri zitandukanye kandi ko kitari bucike intege mu gukomeza gufata n’ahandi.
Yagize ati: “ Ingabo zacu zasenye ibirindiro byose by’umwanzi, yamburwa ibikoresho byinshi”.
Abdallah avuga ko ibitero by’ingabo avugira bigomba gukomereza n’ahandi kugira ngo byirukane bariya barwanyi n’abantu bose bakorana nabo aho bari hose muri Karthoum.
Sudani ni igihugu kinini cyane.
Ubunini bwacyo buragutse cyane ku buryo amakuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko intambara imaze igihe muri kiriya gihugu iri kubera mu Murwa mukuru no mu nkengero zawo gusa.

Hari umwe mu bazi ibiri kubera muri yo wabwiye Taarifa Rwanda ko ikibazo kiri yo gishingiye ahanini ku bwumvikane buke hagati y’Abarabu ba nyabo n’abandi bafite amaraso avanze.
Gen Dagalo arwanira ko Abarabu baba ari bo bayobora kandi bakagira igihugu cyabo.

Bivugwa ko niba adafashe ubutegetsi mu buryo budasubirwaho, azarwana kugeza igihe afashe igice kinini bihagije akagishingamo Leta.
Burhan nabo mu ruhande rwe bo ni Abarabu bafite amaraso avanze n’Abirabura cyangwa abandi bantu, ibyo bikaba imwe mu mpamvu ituma atumvikana na Dagalo.

Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko intambara iri kubera muri kiriya gihugu yateje akaga gakomeye ku baturage ku buryo ibibazo biri yo usanga nta handi wabisanga ku isi.