Minisitiri w’Intebe wa Sudani witwa Abdalla Hamdok yatangaje ko igihugu cye kiri mu bibazo bya politiki biterwa n’uko bigoye ko abasirikare basubiza ubutegetsi abasivili. Yavuze ko igihugu cye kiri mu bibazo kurusha ubwo cyategekwaga na Omar al-Bashir.
Hamdock avuga ko muri iki gihe Sudani ifite ihurizo ryo gucyemura amakimbirane ya Politiki agendanye n’isaranganywa ry’ubutegetsi hagati y’abasivili n’abasirikare.
Ibibazo bya politiki biri muri kiriya gihugu muri iki gihe, bifite umuzi mu mwaka wa 2019 ubwo hasinywaga amasezerano yo kuzasaranganya ubutegetsi hagati y’abasirikare bahiritse Bashir n’abasivili batifuzaga ko abasirikare ari bo bongera gutegeka.
Hamdok avuga ko iyo urebye uko ibintu bihagaze muri iki gihe, ubona ko bigeze aharindimuka k’uburyo hagomba kugira igikorwa amazi atararenga inkombe.
Icyakora, avuga ko mu minsi ishize yaganiriye n’abahagarariye buri ruhande mu zihanganye kandi hari ibyo bemeranyije kugira ngo igihugu kive mu kangaratete.
Avuga ko uko ibintu bimeze muri Sudani atari impanuka cyangwa ikindi kintu cyavuye mu ijuru kikitura muri Sudani ahubwo ngo byatangiye bose babireba.
Ubu muri kiriya gihugu hari uruhande rw’abasivili bagize uruhare mu gusaba ko Bashir yegura rwitwa Forces of Freedom and Change (FFC) rutifuza ko abasirikare bakomeza gufata imyanya ikomeye muri Guverinoma.
Kuri uyu wa Gatandatu kandi muri kiriya gihugu haramukiye imyigaragambyo y’abaturage bashyigikiye abasirikare bari ku butegetsi, abigaragambyaga bakaba basaba ko Leta iriho ivaho kuko yabashonjesheje.
Umunyamakuru wa Al Jazeera uri mu Murwa mukuru, Khartoum, avuga ko abaturage barakariye Leta, bacyemeza ko abayigize muri iki gihe ari ba ‘rusahurira mu nduru’, ko bakwiye kuvaho.
Ikintu gikomeye cyatumye ibyo muri Sudani bifata isura mbi kurushaho ni uko tariki 21, Nzeri, 2021 hari Coup d’Etat yaburijwemo.
Bivugwa ko yari yateguwe n’abahoze bashyigikiye al-Bashir.
Hari n’abemeza ko yari yateguwe n’abasirikare bifuzaga gushyira ho abantu babo ngo abe ari bo bategeka kiriya gihugu gikungahaye kuri Petelori.
Ibibazo bya Politiki biri yo byagize uruhare ku bukungu k’uburyo abaturage bavuga ko bashonje cyane.
Icyambu cya Sudani gikora ku Nyanja Itukura ntikigikoreshwa kuko abigaragambya babujije ko hakorerwayo urujya n’uruza.