Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ugiye gutangiza ku mugaragaro ibiganiro n’abaturage bo muri Sudani y’Epfo, ku bijyanye no gutegura Itegeko Nshinga rya Politiki Ya EAC (EAC Political Confederation).
Ibikorwa byo kubaza abaturage b’iki gihugu iby’uwo mushinga, bizakorerwa mu mijyi ya Juba( Umurwa mukuru), Wau, Rumbek na Bor guhera ku italiki 24 kuzageza kuya 07, Ukwakira(10),2026.
Ibi biganiro bizaha abaturage n’abandi bafatanyabikorwa umwanya wo gutanga ibitekerezo by’uko babona uru rugaga rwa politiki rwakubakwa, rukayoborwa ndetse n’uburyo rwakora ku nyungu z’abaturage bo muri Afurika y’Uburasirazuba.
EAC Political Confederation ni uburyo bw’inzibacyuho bugamije gutegura inzira igana ku Muryango wa Politiki w’Afurika y’Iburasirazuba (Political Federation).
Bugamije kandi gushyiraho uburyo bw’imikoranire ya politiki, guhuza ibikorwa no guteza imbere imiyoborere hagati y’ibihugu bigize EAC.
No mu Rwanda abagize akanama k’impuguke ziga kuri iryo tegeko barahageze bahabwa ibitekerezo byagarutse ahanini k’ukorohereza urujya n’uruza mu bihugu bigize uyu muryango.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Dr. Usta Kaitesi niwe wabakiriye mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda.

