Guverinoma ya Sudani Y’Epfo yasinyanye amasezerano n’abatavuga rumwe na Leta azaherwaho mu kugarura amahoro mu gihugu.
Yasinyiwe i Nairobi muri Kenya, akaba yariswe Tumaini Initiative.
Tumaini ni Igiswayili kivuga ‘Icyizere’.
Amatsinda abiri y’abatavuga rumwe na Guverinoma ya Sudani Y’Epfo niyo yitabiriye ibi biganiro biyobowe na Perezida wa Kenya William Ruto.
Aya masezerano Tumaini Initiative akubiyemo na bimwe mu bika by’andi y’amahoro yasinywe mbere ni ukuvuga mu mwaka wa 2020.
Ay’icyo gihe yasinywe ku bufatanye n’umuryango w’i Roma witwa Sant’ Egidio.
Kuri uyu wa Kane kandi Perezida Ruto yaganiriye n’abagize itsinda ryiswe Friends of South Sudan, baganira uko Sudani Y’Epfo yakomeza guhabwa inkunga ariko bikajyanirana no kuyifasha kubona amahoro.
Abagize iryo tsinda barimo na Ambasaderi w’Ubwongereza muri iki gihugu witwa Neil Wigan, uhagarariye Amerika Meg Whitman (US), uhagarariye Ubushinwa Zhou Pingjan uhagarariye Saudi Arabia Khalid Abdullahi Al Salma, uhagarariye Norway witwa Gunner Andreas Holm , Sebastian Groth uhagarariye Ubudage, uhagarariye Ubutaliyani Roberto Natali Henriette Geiger uhagarariye Ubumwe bw’Uburayi , Mohammed Bin Mutair Al-Enazi uhagarariye Qatar na Salim Ibrahim Naqbi uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
The East African ivuga ko nta byinshi biratangazwa ku bikubiye muri ayo masezerano.
Kuva mu mwaka wa 2013, Sudani Y’Epfo iri mu ntambara yatewe no kurwanira ubutegetsi hagati ya Riek Machar wari Visi Perezida na Salva Kirr uyobora Sudani Y’Epfo.