Sugira Ernest ntari bukinire AMAVUBI

Ni amakuru atangajwe mu gihe gito gishize. Avuga ko Sugira Erenst atari bukinire Amavubi mu mukino uri buyahuze n’Imisambi ya Uganda. Umukino uri butangira saa tatu z’ijoro(9h00 PM).

Impamvu iri butume Erenest Sugira adakina ni uko yahawe amakarita abiri y’umuhondo ubwo hakinwaga imikino yo gushaka itike yo kujya mu irushanwa rya CHAN  mu mukino na Ethiopia.

Yari umwe mu bakinnyi b’imena mu Amavubi Stars bari bitezweho kuza kuyaha umusaruro.

Urutonde umutoza Mashami yasohoye ntabwo arugaragaraho.

- Advertisement -

Amavubi ari mu Itsinda C , ari kumwe na Uganda, Maroc na Togo akaba agomba gukina imikino itatu kugira ngo harebwe uwakomeza mu kindi kiciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version