Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Umugore yamusomye ku kiganza kuko amukunda.

Umunyamerika wamamaye kuri YouTube witwa iShowSpeed ubu arabarizwa muri Kenya nyuma y’amasaha make yamaze mu Rwanda ariko agasiga yerekanye ko ubwamamare bwe bufite ishingiro.

Ubwiza bw’u Rwanda, kwakira neza abantu bidasanzwe, n’ikirere gituje biri mu byashimishije cyane icyamamare ku isi yose kuri YouTube, IShowSpeed, bituma uyu afata icyemezo cyo kugura inzu muri Kigali.

Ni icyamamare gifite abantu miliyoni 46 bamukurikirana kuri YouTube buri munsi.

Amazina ye nyakuri ni Darren Jason Watkins Jr., akaba yaguze inzu i Kigali nyuma yo kugaragaza ko yifuza kuzahagaruka kenshi ngo kuko ‘yahakunze.’

Nk’uko amakuru aturuka hafi ye abivuga, IShowSpeed yabwiye ikipe y’abo bakorana ko guhora mu mahoteli bidakenewe, ahitamo gushora imari mu nzu ye bwite aho azajya aruhukira igihe cyose asuye u Rwanda.

Avuga ko mu gihe ari mu rugendo rwo gusura ibice bitandukanye bya Afurika, yasanze mu Rwanda hari urugwiro atabonye ahandi.

Yatangaje ko kwakira neza abashyitsi mu Rwanda byamusigiye igitekerezo kidasibangana, kizatuma ahakumbura.

IShowSpeed yagaragaje ku mugaragaro ibyishimo byo kugira inzu mu Rwanda mu gihe yaryaga amafunguro gakondo birimo isombe, ifunguro rikunzwe cyane rikozwe mu mababi y’imyumbati kandi ririshwa ubugari nabwo buva mu ifu y’imyumbati.

Byakoze ku mitima y’abafana be hirya no hino ku isi, bibaha ishusho nyakuri u’umuco n’imirire byo mu Rwanda.

Azwi ku isi hose kubera ibiganiro n’ibindi akora biba bitambuka kuri YouTube mu buryo bw’ako kanya mu Cyongereza bita ‘livestream’.

Ku mbuga nkoranyambaga akoresha zose hamwe hari abantu Miliyoni 75 barimo Miliyoni 46 bamukurikiranira kuri YouTube honyine.

U Rwanda rumaze igihe ruri mu bihugu bizwiho umutekano, isuku, umuco ukungahaye, n’uburyo bwiza bwo kwakira abarusura.

Kwakira icyamamare nkawe byerekana ko rwiteguye gukomeza gukorana n’abakiri bato kandi bakoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kumenyekanisha ibyiza byarwo no gukura urujijo ku barwitiranya.

Uhereye ku mihanda y’i Kigali aho yahuriye n’abantu benshi bazaga kumureba, ukagera ku ruzinduko yakoreye muri Pariki y’Ibirunga, iShowSpeed yagaragaje ko u Rwanda rukeye kandi rutekanye.

Kuba asize aguze inzu muri Kigali bica amarenga ko azahagaruka kenshi.

Watkins yavukiye muri Leta ya Ohio ahitwa Cincinnati, ubu afite imyaka 20 y’amavuko akaba yaratangiye gukoresha YouTube mu mwaka wa 2016.

Uko imyaka yahitaga, ni ko yarushagaho kugwiza abamufana, gusa byaje kurushaho kuzamuka mu mwaka wa 2021 n’uwa 2022 ubwo yatangiraga kwerekana ko ari umufana wa Cristiano Ronaldo, bituma urubyiruko ruhurura ruza kureba uwo muntu.

Afite ibihembo yahawe by’uko ari umu YouTuber ukomeye kurusha abandi mu kwerekana ibintu biri kuba ako kanya, abo bita Steamers mu Cyongereza.

Igihembo cya mbere yagihawe mu mwaka wa 2022 kitwa 12th Streamy Awards, ikindi agihabwa mu mwaka wa 2024 ndetse no mu mwaka ushize wa 2025 yarongeye aragihabwa.

Ikindi ni uko ari umuraperi, akagira umutungo uri hagati ya Miliyoni $10 na Miliyoni $30.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version