Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yakiriye Perezida Suluhu Muri Village Urugwiro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yakiriye Perezida Suluhu Muri Village Urugwiro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 August 2021 1:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ahagana saa tanu n’igice ku manywa nibwo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan nibwo yari ageze muri Village Urugwiro kugira ngo yakirwe na mugenzi we Paul Kagame.

Samia Suluhu Hassan Pererezida wa Tanzania yageze i Kigali ahagana saa yine za mu gitondo yakirwa  ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.

Yari yahagurutse muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, aje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bwari buherutse kumenyesheje abantu ko ibikorwa byo kurusura bitemewe kuri uyu wa Mbere, umunsi witezweho uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu wa Tanzania.

Ubuyobozi bwarwo bwatangaje buti “Ku nshuti zacu n’abashyitsi, twifuje kubamenyesha ko ejo ku wa Mbere tariki 2 Kanama ruzaba rufunze. Tuzasubukura imirimo ku wa Kabiri tariki 3 Kanama. Tubashimiye uburyo mubyakiriye.”

Ubwo yageraga muri Village Urugwiro, Perezida Suluhu yahuye na mugenzi we Paul Kagame babanza kubahiriza indirimbo z’ibihugu byombi ndetse asuhuza n’itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zari zaje kumwakira mu cyubahiro cy’Umukuru w’igihugu, Perezida Kagame amwereka bamwe mu bayobozi bakuru baje baje kumwakira.

Nyuma y’ibyo Abakuru b’ibihugu byombi bagiragirana ibiganiro mu muhezo, hanyuma baze guha abanyamakuru ikiganiro.

Ibiro bya Perezida Suluhu byari  byatangaje ko bimwe mu bizakorwa muri urwo ruzinduko ari ibiganiro azagirana Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, nyuma abo bayobozi bombi bagakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

- Advertisement -

Icyo gikorwa kizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru, nk’uko itangazo rya Tanzania ribyemeza.

Amakuru yemeza ko mu bindi bikorwa bizajyana n’uruzinduko rwa Perezida Suluhu harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi no gusura icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Kigali Special Economic Zone.

Ni agace karimo inganda zikomeye nka AZAM itunganya ifarini n’ibindi biribwa birimo imitobe, ifite ibikorwa bikomeye muri Tanzania.

Perezida Samia Suluhu yakiriwe muri Village Urugwiro
Yakiriwe mu cyubahiro cy’umukuru w’igihugu
Perezida Kagame na mugenzi we wa Tanzania muri Village Urugwiro
TAGGED:featuredKagameRwandaSuluhuTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatalibani ‘Bari Hafi’ Kwigarurira Afghanistan Yose
Next Article Ingabo Z’Afurika Y’Epfo Zasanze RDF Mu Bikorwa Byo Kubohora Cabo Delgado
1 Comment
  • John says:
    03 August 2021 at 6:32 am

    Mwakoze cyane kunkuru nziza, gusa Perezida wacuye igihe Kikwete ntabwo akomoka Zanziba nkuko wabyanditse. Ikindi nuko Mama Samia ntabwo arimugore wa gatatu mubakomeye mukarere ufashe umwanya ukomeye, wibukeko na Uganda mumyaka wa 2000 gukomeza yagize vice Perezida w’umudamu.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?