Sylvester Stallone wamenyekanye cyane ku izina rya RAMBO ryitiriwe filimi yakinnye igakundwa cyane ku isi mu mpera z’imyaka ya 1980, agiye gukinana na 50 Cent mu gice cya kane cya The Expendables kizakinirwa mu Bwongereza.
50 Cent ni Umwirabura w’umuraperi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo iyo yise Candy Shop.
Hagati aho, Stallone yaraye asabye bagenzi be bakinana mu zindi filimi z’uruhererekane ko baba bamuretse agafata ikiruhuko.
N’ubwo akomeje gukina filimi, uyu mugabo uri mu bakinnyi ba filimi b’Abanyamerika bakomeye kurusha abandi, ni umusaza w’imyaka 75 y’amavuko.
Muri iyi minsi ari gukina igice cya kane cya The Expendables.
Nyuma yo kumva ananiwe cyane, yasabye bagenzi be kumwemerera agafatira ikiruhuko gito muri Hotel ye iri i Londres mu Bwongereza.
Muri The Expendables 4, hazagaragaramo abandi bakinnyi bashya batari basanzwe mu zayibanjirije.
Uretse umuraperi 50 Cent, abandi bashya bari muri iriya filimi ni Megan Fox, uyu ni umukinnyi wa filimi akaba n’umunyamideri ukomoka muri Leta ya Tennessee, muri Amerika.
Harimo Andy Gracia akaba ari umukinnyi wa Filimi ukomoka mu murwa mukuru wa Cuba , La Havane, ariko akaba ari Umunyamerika.
Undi uzagaragara muri The Expendables ni umukinnyi wa filimi ukomoka muri Thailand witwa Panom Yeerum ariko wamenyekanye ku izina rya Tony Jaa.
Undi uzagaragaramo kandi nawe w’icyamamare ni Jason Statham.
Jason Statham afite imyaka 54 y’amavuko akaba aherutse kugaragara mu yindi filimi yitwa The Fast & Furious nabwo ari kumwe na Sylvester Stallone.
Munsi y’ifoto Jason yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yanditseho ko yishimiye kugaruka mu mukino ari kumwe n’igihangange Sylvester Stallone.
Sylvester Stallone kuri Instagram ye nawe yatangaje ko ari mu Bwongereza kugira ngo ahakinire igice cya kane cya The Expandables, akemeza ko azagikinana n’abakinnyi bashya kandi yizeye ko bazakina neza ikaryoha.
The Time yanditse ko ifoto Stallone yashyize kuri Instagram atangaza iby’iriya filimi nshya, yakunzwe n’abantu benshi bazwi muri The Expendables barimo ibyamamare nka Dolph, Harrison Ford, Jean-Claude Van Damme, Wesley Snipes, Antonio Banderas, Mickey Rourke, Bruce Willis, Arnold Schwarzenegger, Mel Gibson n’abandi.