Taiwan Nayo Yahagurukije Indege Zayo Z’Intambara

A pilot and Air Force soldier run towards a F-16V fighter jet for an evening take off as part of a combat readiness mission at the airbase in Hualien, Taiwan, August 17, 2022. REUTERS/Ann Wang

Nyuma yo kubona ko indege 10 z’intambara z’Ubushinwa zamaze kototera ikirere cyayo, Taiwan nayo yahagurikije indege z’intambara. Byabaye nyuma y’uko indege z’Ubushinwa zari zamaze kurenga umurongo Taiwan ivuga ko ari uwo mu kirere cyawo, ariko bwo bukaba butawemera.

Hagati aho kandi hari ubwato b’intambara bune bw’Ubushinwa buri mu Nyanja ibihugu byombi bihuriyeho.

Ibaye inshuro ya kabiri indege z’Ubushinwa zigera mu kirere Taiwan ivuga ko ari icyayo mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Ku wa Kane taliki 08, Kamena, 2023 nabwo indege 37 z’intambara z’Ubushinwa zageze muri iki kirere.

- Advertisement -

Ikindi ni uko hashize imyaka itatu Ubushinwa bugurutsa indege hafi y’ikirere cya Taiwan.

Bwemeza ko kiriya gihugu ari ubutaka bw’Ubushinwa bityo ko kigomba kugendera ku mategeko ya Beijing.

Minisiteri y’ingabo ya Taiwan ivuga ko hari ubwoko bwinshi bw’indege z’intambara z’Ubushinwa zototera ikirere cyayo harimo izo mu bwoko bwa J-10, J-11, J-16, Su-30 ndetse n’izo mu bwoko bwa H-6 bombers.

Nyuma yo kubona ko Ubushinwa buri kuyototera, Taiwan nayo yatunganyije indege zayo z’intambara, itegura ibyuma birasa missiles…byose bikorwa mu rwego rwo gukomeza gucunga ngo Ubushinwa butaza kurenga umurongo utukura.

Urwangano Hagati Y’u Bushinwa Na Taiwan Rukomoka He?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version