Mu Ntara ya Kagera muri Tanzania haravugwa inkuru mbi y’urupfu rw’abana barindwi bagaburiwe uburozi burabahitana bikozwe n’abo mu muryango umwe bavugaga ko abo bana babibye inkoko bari kuzarya ku bunani.
Ikinyamakuru Tuko News nicyo cyasohoye iyi nkuru kikavuga ko ari inkuru yemezwa n’umwe mu bafashwe bakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi ndetse na Polisi yo muri ako gace ikaba ibyemezwa.
Byemejwe ko abo bana bapfuye nyuma yo kurya uburozi bwashyizwe mu biryo n’abo muri uwo muryango bavugaga ko babitewe n’uburakari bw’uko abo bana babibye inkoko.
Umwe mu bayobozi ba Polisi muri ako gace avuga ko icyo gikorwa giteye ubwoba cyahungabanyije intara yose.
Iperereza rya Polisi ngo ryerekanye ko icyari kigamijwe kwari ukwihorera kubera kwibwa inkoko, ikungamo ko ari ikintu kidakwiye cyabaye kandi ko abagikoze bazakurikiranwa mu butabera uko byagenda kose.
Komanda wa Polisi mu Ntara ya Kagera witwa Chatanda avuga ko hari umwe mu bakurikiranyweho icyo cyaha wafatiwe mu nzira ahungira mu Burundi.
We n’abandi bakekwaho uruhare muri ubwo bugome bavuze ko babikoze kubera ko abo mu muryango wa bariya bana banze gusaba imbabazi z’uko abana babo babibye ririya tungo rigufi.